Umurenge Kagame Cup 2023: Gasaka yihariye Ibikombe ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe

0Shares

Irushanwa Umurenge Kagame Cup riri kugera ku musozo ku Rwego rw’Akarere mu gihugu hose, kuri iyi nshuro hari hatahiwe Akarere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Ubwo kuri iki Cyumweru hakinwaga imikino ya nyuma, Umurenge wa Gasaka wibitseho ibikombe 2, muri Volleyball na Football.

Mu mikino y’intoki ya Volleyball, igikombe cyatwawe n’ikipe y’abagore y’uyu Murenge wa Gasaka, mu gihe yanakegukanye mu mupira w’amaguru (Football) mu kiciro cy’abagabo.

Iyi mikino yatangiye tariki ya 07  Mutarama uyu Mwaka w’i 2023 itangiriye mu Mirenge yose 416 ku rwego rw’Igihugu, amakipe ahatana binyuze mu mikino inyuranye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Imikino ngororamubiri (Atletisme), Sitball no gusiganwa ku Magare.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe, hakinwaga imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma. Yakinwe mu mupira w’amaguru mu bagabo no mu bagore n’imikino y’Intoki ‘Volleyball na Basketball’.

Ku ikubitiro, habanje gukinwa imikino ya 1/2, amakipe yatsinze ahita akatisha itike yerekeza ku mukino ya nyuma.

Umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu kiciro cy’abagabo, wahuje Umurenge wa Gasaka n’uwa Kaduha, ukinirwa kuri Sitade ya Nyagisenyi. Warangiye Umurenge wa Gasaka wegukanye igikombe ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Uyu mukino watangiranye ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi, dore n’abaturage bo muri iyi Mirenge bari bakereye gushyigikira amakipe  yabo.

Igitego rukumbi cyatandukanyije aya makipe yombi, cyabonetse ku munota wa 23′ w’umukino gitsinzwe na Nimero 3 wa Gasaka ku mupira uteretse wari utewe imbere y’izamu ry’Umurenge wa Kaduha.

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Umurenge wa Gasaka baganiriye na THEUPDATE nyuma y’uyu mukino, bavuze ko bitari byoroshye gutwara iki gikombe n’ubwo ikipe yabo ikegukanye idatsinzwe n’ikipe n’imwe.

Umwe muri aba bakinnyi utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati:

Mbere y’uko irushanwa ritangira, twariteguye bihagije n’ubwo n’andi makipe twari duhanganye nayo byari uko. Kwegukana iki gikombe byadusabye gukoresha imbaraga zidasanzwe. Umutima wange uranezerewe. Ni igikombe dutwaye tugikwiriye kuko nta kipe n’imwe yigeza ibasha kudutsinda.

Uyu mukinnyi yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka bwababaye hafi muri iri rushanwa, anaboneraho gushimira  n’Akarere ka Nyamagabe kuba karateguye neza iri rushanwa rikarangira neza.

Uretse umupira w’amaguru, mu mikino y’intoki, ibyinshi mu bikombe byerekeje mu bice bifatwa k’icyaro cy’aka Karere.

Muri Basketball mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Cyanika yatsinze iy’uwa Mushubi, mu gihe mu bagore iy’Umurenge wa Kaduha yatsinze Gasaka.

Muri Volleyball mu bagabo, ikipe y’Umurenge wa Nkomane yegukanye igikombe biyisabye kwiyuha akuya kuko yatsinze uwa Gasaka bisabye kwitabaza Iseti y’amanota 15 izwi nka Sewulu umukino urangira ku manota 15-11.

Mu bagore, ikipe y’Abanyamujyi ya Gasaka, ariyo yegukanye iki gikombe.

Mu gihe ikipe y’abagore y’Umurenge wa Mugano ariyo yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru.

Imikino y’Umurenge Kagame Cup ni imikino yashyizweho igamije kuzamura no kugaragaza impano z’abakinnyi mu mikino inyuranye, aho abakinnyi batagize amahirwe yo gukina mu makipe azwi imbere mu gihugu biyerekana, urugero umwe mu bakinnyi bazwi bazamukiye muri iri rushanwa, ni  Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme, wanyuze mu makipe atandukanye arimo nka Kiyovu Sports na Mukura VS&L.

Uretse kuzamuta impano, amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yashyizweho mu rwego rwo gushimangira imiyoborere myiza u Rwanda rufite rukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse no gutuma abaturage basabana bakaganira no ku iterambere.

Binyuze mu miyoborere myiza, abayobozi bagomba gusabana n’abaturage, ariko noneho n’abaturage bakagira umwanya wo kwishima kuko iyo wishimye mu buzima bwawe hari imyaka wiyongeraho.

Amafoto

Umurenge wa Gasaka wegukanye Igikombe cy’umupira w’amaguru mu kiciro cy’abagabo

 

Umurenge wa Kaduha watsindiwe ku mukino wa nyuma n’uwa Gasaka

 

Muri Volleyball, ntabwo byari byoroshye hagati y’Umurenge wa Gasaka na Nkomane

 

Ikipe y’Umurenge wa Gasaka yatsindiwe ku mukino wa nyuma amaseti 3-2

 

Umurenge wa Nkomane wegukanye Igikombe cya Volleyball mu kiciro cy’abagabo

 

Mu kiciro cy’abagore, ikipe y’Umurenge wa Gasaka yegukanye igikombe ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe

 

Mu mupira w’amaguru mu kiciro cy’abagore, ikipe y’Umurenge wa Mugano niyo yegukanye Igikombe

 

Muri Basketball, Umurenge wa Cyanika watwaye igikombe nyuma yo gutsinda uwa Mushubi ku mukino wa nyuma bigoranye.

One thought on “Umurenge Kagame Cup 2023: Gasaka yihariye Ibikombe ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *