Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashenguwe n’Urupfu rwa Alain Mukuralinda, wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Yitabye Imana afite imyaka 55.
Uretse kuba umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Mukuralinda yari afite ikipe yise [Tsinda Batsinde], ikorera mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajaruguru y’Igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, yanditse igira iti:“Umuryango mugari wa Ferwafa wihanganishije abasiporotifu bose muri rusange, abakunzi b’umupira w’amaguru, n’abagize ikipe ya Tsinda Batsinde, by’umwihariko ku bwo kubura umuntu w’ingenzi muri ruhago yacu, Bwana Alain Mukuralinda wari umuyobozi w’ikipe ya Tsinda Batsinde. Umusanzu we mu iterambere rya ruhago tuzahora tuwuzirikana. Alain Mukuralinda aruhukire mu mahoro”.
Uretse imirimo ya Leta, Mukuralinda nk’Umuhanzi, yaririmbye indirimbo z’amakipe zamamaye mu mitima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda.
Izi, zirimo [Tsinda we Batsinde] yaririmbiye Ikipe y’Igihugu ya Ruhago Amavubi, iyo yaririmbiye Rayon Sports ndetse na Kiyovu Sports.
Ni gake umuhanzi aririmbira aya makipe y’amakeba icyarimwe, kandi indirimbo yayakoreye zigakundwa.
Nk’umuhanzi kandi, Nyakwigendera Mukuralinda yaririmbye indirimbo zirimo iza Kiliziya zirimo nka [Gloria] yageneye umunsi wa Noheli, abakirisitu batafa nk’uwivuka rya Yezu Kirisitu.
Mu ndirimbo zisanzwe, yakuruye imitima ya benshi ubwo yaririmbaga izirimo nka [Murekatete] yakiranywe ubwuzu n’abatari bacye.
Mukuralinda kandi wabaye mu myaka itandukanye mu Butabera bw’u Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo kujyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, aho yari yashyizwe muri Koma [Coma].
Ibiro by’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda, byatangaje ko yizize uguhagarara k’Umutima.
Mukuralinda wari warasezeye akazi ka Leta mu gihe kitazwi, yagarutse mu Rwanda mu 2021, ahita agirwa Umuvugizi wungirije wa Leta.
Muri izi nshingano zitari zoroshye, yavugiye Leta aho rukomeye, cyane nko mu gihe Icyorezo cya Covid-19 cyabicaga bigacika ku Isi ndetse n’ibibazo u Rwanda ruhanganye nabyo kuva mu 2021, birimo Intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Umutwe wa M23 uhanganyemo n’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo [FARDC], amahanga ahuza n’u Rwanda, ariko Leta y’u Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye nayo.
Mu izina rya THEUPDATE, twifurije iruhuko ridashira Alain Mukuralinda, ndetse tunasabira Umuryango asize gukomera.
Amafoto