Rwanda: Inyandiko z’Inkiko Gacaca zibitswe zite nyuma y’Imyaka 13 zisoje imirimo

Inkiko Gacaca, Ubutabera bwunga, zatangiye imirimo mu 2002 nyuma y’imyaka 8 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe n’izari Ingabo za RPA/FPR-Inkotanyi.

Zakoze akazi mu gihe cy’imyaka 10, zishyirwamo akadomo mu 2012. Nyuma y’imyaka 13 zisoje imirimo yazo, inyandiko zakoreshejwe ubu zibitswe zite.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa 03 Mata 2025 yagiranye n’itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y’ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko inyandiko za Gacaca zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga.

Yagize ati:”Tumaze kugera ku gipimo cyiza kuko inyandiko zose, imanza n’amajwi byose byifashishijwe byamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo nta gishobora kwangirika.”

Yagaragaje ko ubu ikiri gukorwa ari ugushyira dosiye ya buri wese mu ikoranabuhanga ku buryo byoroha kuyireba mu gihe yaba ikenewe.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari gusozwa ubushakashatsi ku ishusho y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yakomeje ati:”Nta mpungenge dufite y’uko byaba biri ku gipimo cyiza, bishingiye ku zindi nyigo n’uko namwe mubona Abanyarwanda babanye, nta byacitse bihari ku buryo hari impungenge zaba zihari.”

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu 2020 bwerekanye ko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa cyari kuri 94.7%.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yijeje Abanyarwanda ko imyiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, irimo kugenda neza haba mu Rwanda no mu mahanga, anasaba Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa biteganyijwe ndetse no kuba hafi y’abarokotse jenoside.

Minisitiri Dr. Bizimana yibukije ko mu cyumweru cy’icyunamo nta gahunda zo kwishimisha zizakorwa asaba Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byo kwibuka no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Yanagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari gahunda yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, bityo ko ireba ibihugu byose biwugize.

Minisitiri Dr Bizimana yauze ko hari imijyi imwe yo mu Bubiligi itaremereye abayituye gutegura gahunda yo kwibuka.

Mbere yo kwinjira mu cyumweru cy’Icyunamo hateganyijwe inama mpuzamahanga, izaba tariki 6 Mata izaganira ku rugendo rwo kwiyubaka nyuma y’imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *