Gisagara: Abahinzi b’Umuceri mu Gishanga cya Cyiri na Ngiryi bakozweho n’Imvura

Abahinzi b’umuceri mu Gishanga cya Cyiri na Ngiryi bafite imirima yatwawe n’ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2025, bavuze ko bibateye igihombo kuko imicanga yayirengeye ku buryo utamenya ahahoze umuceri, bagasaba kubakirwa urugomero rufata amazi.

Mu Gishanga cya Ngiryi ahahinze umuceri kuri hegitari 145, muri zo kuri ubu 15 zatwawe n’ibiza by’imvura kuko umucanga warenze hejuru yawo ndetse imirima imwe itwarwa n’amazi.

Abahinzi muri Koperative Coproriz Ngiryi bavuga ko ibi biza biterwa ahanini no kuba nta rugomero rufata amazi ruhari, bigatuma bibatera ibihombo.

Mu Gishanga cya Cyiri na ho umuceri watwawe n’ibiza by’imvura. Abahinzi bavuga ko kuri ubu imirima yateranye ku buryo buri wese kumenya uwe bimugora.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko mu rwego rwo kubafasha gukumira aya mazi abangiriza, mu gihe cya vuba RAB izohereza itsinda ryo gusuzuma uko hakubakwa urugomero.

Yagaragaje ko abahinzi na bo bafite inshingano zo kwita ku mirima yabo no kurwanya isuri aho bishoboka hose kandi bagashinganisha imyaka yabo.

Mu Karere ka Gisagara habarurwa hegitari zisaga 15 z’umuceri zatwawe n’ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Mbere mu gihe hari n’ubwatwawe butarabarurwa ngo hamenyekane ingano y’ubuso bwose bwangijwe. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *