FIBA Zone 5 Afrobasket Women Q: Imihigo ni yose ku Ikipe y’Igihugu mbere y’uko yerekeza muri Uganda

0Shares

Ubaze umunsi ku wund, harabura iminsi itanu (5) gusa ngo mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda hatangira Irushanwa rya Basketball ‘FIBA Zone V Afrobasket Women Qualifiers’ rizitabirwa n’Ibihugu bitanu (5) bigizwe na ‘Uganda, u Rwanda, Soudani  y’Epfo, Kenya na Misiri.

Mu gihe iminsi isigaye ari mbarwa, imihigo ni yose ku Ikipe y’Igihugu y’abagore y’u Rwanda, ikomeje imyitozo yitegura iri Rushanwa riztangira taliki ya 14 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2023.

Iyi kipe itozwa n’Umunyasenegal Dr. Cheikh Sarrn nk’Umutoza mukuru, yungirijwe na Habiyambere Patrick, yatangoye Umwiherero tariki ya 01 Gashyantare 2023, aho icumbikiwe muri Hoteli ya Sainte Famille rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Ikora imyitozo kabiri ku munsi, ikaba iyikorera ku Kibuga cya Stecol i Masoro mu Karere ka Gasabo. Uvuye aho icumbitse ni mu ntera ibarirwa hagati ya Kilometero ziri mu 10.

Ikipe y’u Rwanda izakoresha iri Rushanwa mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu bagore “FIBA Afrobasket 2023, aho isanzwe ifite itike nk’Igihugu kizayakira.

Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Afurika kizabera i Kigali guhera taliki ya 28 Nyakanga kugeza 06 Kanama 2023.

Nta gihindutse, biteganyijwe ko iyi Kipe izerekeza mu gihugu cya Uganda taliki 12 Gashyantare 2023.

Urutonde rw’abakinnyi 14 bari mu mwiherero rugizwe na;

  • Mwizerwa Faustine
  • Tetero Odile
  • Imanizabayo Laurence
  • Umunenzero Ramla
  • Micomyiza Rosine
  • Martine Umuhoza
  • Chantal Ramu Kiyobe
  • UwizeyeAssouma
  • Dusabe Jane
  • Umuhoza Jordan
  • Mushikiwabo Sandrine
  • Rutagengwa Nadine
  • Akariza Nelly
  • Umugwaneza Charlotte.

Ubwo u Rwanda ruzaba rwakira Imikino y’Igikombe cy’Afurika ‘FIBA AFROBASKET Women’ ruzaba ruyikinnye ku nshuro ya 3, nyuma y’iyabereye muri Madagascar mu Mwaka w’i 2009 no muri Mali mu 2011.

Muri iyi mikino, iyo mu 2009, Ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Nyakwigendera Coach Vechislav KAVEDIDJA ukomoka muri Croatia, Wari yungirijwe na Moise Mutokambali, mu gihe mu 2011 yatozwaga na Coach NENAD Amanovic wari wungirijwe na Mbazumutima Charles.

U Rwanda rwatsinzwe na Kenya, rubura itike ya Afrobasket 2021 mu bagore (Photo/File)

 

Ubwo u Rwanda rwari rwakiriye Irushanwa ry’Akarere ka 5 mu 2021. (Photo/File)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *