Hari ibitaro bivura indwara zo mu mutwe mu Mujyi wa Kigali bigaragaza ko 80% by’abo byakiriye mu mezi 9 ashize bari urubyiruko kandi ibyo bibazo bakaba barabitewe n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibindi bisindisha.
Benshi mu bakirwa n’ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera ngo ni urubyiruko.
Imibare itangazwa n’ibi bitaro biherereye mu Mujyi wa Kigali, igaragaza ko nko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023, abantu 663 bari bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku gukoresha inzoga, urumogi n’ibindi biyobyabwenge batari barengeje imyaka 19, naho abari hagati y’imyaka 20-39 bari 1579.
Ibyitwa ibigare ndetse n’igitutu cy’urungano ngo ni bimwe mu bituma hari bamwe mu rubyiruko bishora mu businzi n’ibindi biyobyabwenge.
Si Ndera gusa, no mu Kigali Referral Mental Health Center, ibitaro biherereye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, 80% by’abagaragayeho ibibazo byo mu mutwe bitewe n’ibiyobyabwenge mu mezi 9 ashize bari urubyiruko.
Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Ndacyayisenga Dynamo, yavuze ko yateze amatwi abishora mu biyobyabwenge akumva impamvu batanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko ubusinzi mu rubyiruko bukomeje kwiyongera kuko mu mibare y’abo bafata batwaye ibinyabiziga basinze benshi ari abakiri bato.
Elie Mugabowishema, umubyeyi ukuze avuga ko atewe impungenge ku bayobozi n’umuryango w’ahazaza bitewe n’uko abona bamwe mu rubyiruko basinda bikabije kandi ari bo Rwanda rw’ejo.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Tetero Solange, avuga ko ikibazo cy’ubusinzi mu rubyiruko gihangayikishje Igihugu ndetse nka Minisiteri ifite mu nshingano urubyiruko bakomeje ubukangurambaga bo kubirwanya, agasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ahazaza harwo.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi isaba urubyiruko kwitwararika mu byo rukora byose kuko ari rwo mbaraga z’Igihugu, ko rukwiye kwishimisha ariko rutangije ubuzima bwarwo. (RBA)