Abanyeshuri bangana na 20% bonyine ni bo biga bacumbikirwa muri koleji zose za Kaminuza y’u Rwanda, abari mu biga bicumbikira bangana na 80% bavuga ko ari umutwaro ukomeye bitewe n’uko inzu zo gukodesha zihenze mu gihugu hose.
Muri Kaminuza y’u Rwanda koreji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga hubatswe amacumbi by’umwihariko yagenewe abanyeshuri b’abakobwa.
Ni amacumbi bamaze ukwezi kumwe batashye.
Ni amacumbi atuma umunyeshuri yiga atuje kuko hari ibyangombwa byose nkenerwa nk’uko byasobanuwe na Mukafuraha Betty umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imibereho y’abakobwa baba muri aya macumbi.
N’ubwo bimeze bityo ikibazo cy’amacumbi ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda za Koreji zitandukanye kirimo kuba ingorabahizi.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didace yemeza ko hari ikibazo cy’amacumbi ku banyeshuri biga muri za koreji zitandukanye.
Gusa ngo ni ikibazo kirimo gushakirwa umuti ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umunyeshuri wiga acumbikirwa muri Kaminuza yishyura ibihumbi 50 gusa ku mwaka, mu gihe uwiga yicumbikira yishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 15 na 25 buri kwezi, aha ni ku biga muri koreji ziri mu Ntara, naho abigira muri Kigali ishyura amafaranga ari hagati ya 30,000 na 40,000. (RBA)