Rwandan Epic 2024: Pierre de Froidmont Axel Baumans bakomeje kwegukana Etape umusubirizo

0Shares

Isiganwa ry’umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi rikinirwa mu Rwanda rizwi nka ‘Rwandan Epic’, riri gukinwa ku nshuro yaryo ya kane.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, hakinwe Etape ya 3 yahagurukiye kuri Africa Rising Cycling Center mu Karere ka Musanze, inyura mu Karere ka Burera muri Etape yiswe ‘Twins Lake’, igaruka mu Mujyi wa Musanze, isorezwa kuri Sitade Ubworoherane, rwagati muri uyu Mujyi.

Iyi Etape yareshyaga na Kilometero 54 na Metero 900, yari ku butumburuke bwa Metero zisaga 900.

Nyuma yo kwegukana Etape ya 1 n’iya kabiri, Ikipe y’abakinnyi bakomoka mu Bubiligi, Pierre de Froidmont ukinana na Axel Baumans, bongeye gushimangira ubuhangange bwabo, banibikaho Etape ya 3.

Bayegukanye bakoresheje 02:14:01, bakurikirwa n’Ikipe y’Abakinnyi b’Abanyarwanda, Banzi Bukhari ukinana na Didier Munyaneza, bakoresheje 02:20:13, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe y’abakinnyi bakomoka mu Budage, Daniel Gathof ukinana na Peter Schermann, nabo bakoresheje 02:20:13.

Mu kiciro cy’Ikipe igizwe n’Abagore (Abakobwa), bakina bafatanyije, iyi Etape yegukanywe n’Ikipe igizwe n’Umunyarwakazi Martha Ntakirutimana ukina afatanya n’Umubiligikazi Siska Marrécau, bakoresheje 03:14:42.

Mu kiciro cy’Ikipe igizwe n’Umugabo n’Umugore, iyi Etape yegukanwe n’Abakinnyi b’Abanyarwanda, Xaverine Nirere ukinana na Eric Muhoza, bakoresheje 02:37:30. Bombi bakaba bakinira Ikipe ya Amani yo mu gihugu cya Kenya.

Mu bakinnyi bakina ku giti cyabo, iyi Etape yegukanywe n’Umubiligi, Gilles Merchoir, wakoresheje 02:41:24, akurikirwa n’Umunyarwanda, Etienne Tuyizere, wakoresheje 02:48:35.

Nk’uko bisanzwe bigenda kuri iyi Etape buri uko umwaka utashye, abanyempano bahabwa umwanya.

Bakina Isiganwa ry’abatarabigize Umwuga rizenguruka muri Sitade Ubworoherane.

Mu kiciro cy’abakinnyi batarengeje Imyaka 23 n’abakuru, iri siganwa ryegukanywe na Niyibizi.

Mu kiciro cy’abagore, iri siganwa ryegukanywe na Mbabazi Liliane.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, iri rushanwa rirakomeza hakinwa Etape ya 4 ‘Volcanoes XCO’, iyi ikaba iza kuzenguruka mu Kinigi, aho baza kuhazenguruka inshuro 6.

Iyi Etape iraba ireshya na Kilometero 30, mu gihe umuzenguruko umwe, ureshya na Kilometero 5.

Etape ya gatatu yakinwe n’abakinnyi 51, banitezwe muri iyi ya Kane iteganyijwe gutangira saa 10:00am.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *