Abaturiye n’abiga mu Ishuri ry’Imyuga rya Kivuye mu Karere ka Burera baravuga ko nyuma y’imyaka itatu rimaze rishinzwe rimaze kubahindurira ubuzima kuko n’abari abarembetsi barirangijemo imyuga ibafasha gutunga imiryango yabo.
Ishuri ry’imyuga rya Kivuye ryubatswe hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda rimaze imyaka 3 rikora.
Baritiriki Adiriyani na Nahimana Omar bambutsaga mu buryo butemewe ibintu bitandukanye babivana muri Uganda.
Bavuga ko nyuma yo kubakirwa iri shuri baretse kwishora muri ibyo bikorwa bizwi nk’uburembetsi bajya kwiga imyuga kandi ubu byabagiriye akamaro mu buzima bwabo.
Impinduka z’iri shuri kandi zishimwa n’ababyeyi barirereraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline na we avuga ko iri shuri ryafashije kugabanya umubare w’abishoraga mu burembetsi
Muri 2021, iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 14, mu gihe kugeza ubu rigeze ku banyeshuri basaga 200, biga ubwubatsi n’ububaji. (RBA)
Amafoto