Abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Huye byakira by’umwihariko Abanyeshuri biga barara, baranenga kuba hakiri abanyeshuri batagera ku bigo ku gihe cyagenwe, bikagorana kubakira no kubamenyereza by’umwihariko abashya batangira umwaka wa mbere n’uwa kane.
Ni mu gihe ababyeyi n’abanyeshuri bagaragaza ko ibi biterwa n’ikibazo cya Transport gikunze kugorana, mu gihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuri.
Mu bigo bitandukanye by’amashuri yo mu Karere ka Huye aho by’umwihariko abanyeshuri biga barara, mu masaha ya mugitondo yo kuri uyu wa Mbere, bamwe twabasanze bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo bitegura gutangira amasomo, ari nako hakirwa abanyeshuri babaga bakiza.
Abanyeshuri bagaragaza ko gutinda kugera ku bigo biterwa ahanini n’ibibazo bya Transport.
Uku kutagerera ku gihe ku bigo ngo bivuna abarezi n’abayobozi b’ibigo mu bijyanye no kwakira abanyeshuri by’umwihariko abashya batangira ahanini umwaka wa 1 n’uwa 4.
Hari n’aho bisaba ibigo gucumbikira ababyeyi baba baje baherekeje abana.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, ku bigo bitandukanye by’amashuri byo mu Karere ka Huye, mu kwakira abanyeshuri hashyizwe imbaraga mu kongera ubukarabiro hagamije gukumira icyorezo cya Mpox.
Umwaka w’amashuri wa 2024-2025 watangiye kuri uyu wa Mbere uzarangira muri Kamena 2025.
Iki gihembwe cya mbere cyo kizarangira tariki ku wa 20 Ukuboza 2024. (RBA)