Nyuma y’uko ubushyamirane n’umwuka w’Intambara bikomeje kwiyongera hagati ya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa M23, abayobozi batari bacye bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bacubye uyu mwuka nk’igisubizo cy’ituze ry’abaturage.
Nyuma y’uko abarimo Kenyatta wahoze ayobora Kenya ageragereje guhuza impande zombi bikananirana, Lorenzo wa Angola nawe bikaba uko, kuri iyi nshuro, Perezida wa Repubulika y’u Burundi unakuriye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuri ubu, yatumijeho inama ihuza abayobozi b’Ibihugu bigize uyu muryango, mu rwego rwo guhosha ubu bushyamirane abatari bacye bemeza ko hatagize igikorwa bwabyara intambara yeruje by’umwihariko hagati ya DR-Congo n’u Rwanda, aho buri gihugu gishisha ikinda gushyigikira igice kirwanya ikindi.
Mu gushaka uyu muti, abarimo Perezida Kagame bitabiriye iyi nama.
Amakuru THEUPDATE yamenye, ni uko abatarahagera barimo ‘Perezida Felix Tshisekedi, Salva Kiir na Yoweri Museveni’, mu bayobozi b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba bagomba kwicarira ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, bagafata n’izindi ngamba.
Ibiro bya Perezida mu Burundi ‘Ntare Rushatsi’ byemeje ko Perezida Paul Kagame, yageze muri iki gihugu, akaba yakiriwe n’intore z’i Burundi, n’Abayobozi batandukanye ku kibuga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye.
#Burundi Le Président de la République du Rwanda SE @PaulKagame vient d'arriver à l'Aéroport International Melchior Ndadaye pour participer au 20ème Sommet extraordinaire des Chefs d'Etats de l'#EAC qui se tient ce samedi à #Bujumbura. pic.twitter.com/FKKbpnrDab
— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) February 4, 2023
Kimwe na William Ruto, Perezida wa Kenya na Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bombi bageze i Bujumbura mu nama ya 20 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere yiga ku mutekano muke muri Congo.
Isi n’Abaturage b’Akarere bategereje ijambo ryiza, ku kuba imbunda mu Burasirazuba bwa Congo zaceceka, abaturage bakabaho mu mudendezo, ibihugu by’u Rwanda na Congo bikunga ubumwe, amahoro agasagamba.
Kuba Perezida Paul Kagame yagiye mu Burundi ni indi ntambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi, ukomeza kugenda ugaruka mu buryo bwiza.