Ntagungira Jean Bosco yagizwe Umuyobozi wa Diyosezi ya Butare asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Musenyeri Rukamba Filipo.

Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera. Itangazo rimushyira mu nshingano nshya ryasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Kanama 2024.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi Musenyeri Rukamba Filipo yeguye ku nshingano zo kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Musenyeri Rukamba Filipo yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 76. Yahawe ubupadiri ku wa 2 Kamena 1974. Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ku wa 18 Mutarama 1997, ahabwa ubwepiskopi na Myr Yozefu Sibomana wari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ku wa 12 Mata 1997.

Itangazo rya Papa Francis rigira riti “Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Rukamba wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Francis kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira, kuba Umwepiskopi wa Butare.”

Padiri Ntagungira yavutse tariki 3 Mata 1964.Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda. Yahawe Ubupadiri tariki 1 Kanama 1993.

Padiri Ntagungira yabaye Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994.

Mu 1994-2001, yagiye gukomeza amasomo i Roma mu Butaliyani aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Mu 2001-2002, yabaye Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali, anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’Umubano n’andi madini.

Kuva mu 2002 kugera 2019, yabaye Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Regina Pacis.

Padiri Ntagungira Jean Bosco, abaye Umwepiskopi wa Gatatu wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Mgr Filipo Rukamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *