Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yakiriwe ku kicaro gikuru cy’iz’u Rwanda (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba n’itsinda ayoboye, basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, bakirwa n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga.

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bagiranye ibiganiro kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Kanama 2024.

Ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku guteza imbere ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko uru ruzinduko rwabaye umwanya w’ingenzi wo kuganira uburyo bwo gushimangira amateka ibihugu byombi bifitanye mu bya gisirikare ahanini hibandwa ku guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bya gisirikare n’ibindi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine, yatangiye ku wa 10 Kanama 2024.

Gen Muhoozi yanitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wabaye ku Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, muri Stade Amahoro.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *