Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kumanuka, Leta yizeza ko izakora ibishoboka byose bigakomeza kujya hasi

0Shares

Leta y’u Rwanda iravuga ko izakora ibishoboka byose ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigakomeza kugabanuka, kandi bikajyana n’ibiciro ku masoko. 

Kuri uyu wa Kane, nibwo hatangira gukurikizwa ibiciro bishya.

Abafite ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peterole ni bamwe mu bishimiye ko guhera kuri uyu wa Kane ibiciro bya mazutu byagabanutseho amafaranga 25 kuri litiro na 36 kuri litiro ya lisansi.

Imibare ya minisiteri y’ibikorwa remezo igaragaza ko guhera mu kwezi kwa Gatanu kwa 2021 kugeza ubu, leta imaze kwigomwa amafaranga asaga Miliyari 90 Frw nk’ubwunganizi ku kiguzi cy’urugendo kuri buri mugenzi mu rwego rwo kuborohereza.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Ing. Uwase Patricia avuga ko iri gabanuka ry’ibiciro rizatuma abatwara abantu n’ibintu batanga serivisi nziza.

Abafite amasosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange nabo basanga hari inyungu zizabageraho n’ubwo atari nini.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Jali itwara abagenzi, Twahirwa Innocent avuga ko iri gabanuka rizatuma bazigamaho kubyo bishyura mazutu.

Mwunguzi Theoneste uyoboye ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu buryo rusange akagaragaza ikibazo cy’amafaranga y’ubwunganizi leta itinda kubaha.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko bazagirana ibiganiro n’urwego rw’abikorera hagamijwe kureba uburyo iri gabanuka ryagera mu mitangire ya serivisi.

Ibiciro bitangira gukurikizwa kuri uyu wa Kane, Urweo rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere yínzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rwashyize hanze itangazo rigaragaza ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigomba gukurikizwa guhera taliki 02.02.2023.

Rugaragaza ko igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,544 kivuye kuri 1,580 mu gihe igiciro cya mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1,562 kivuye ku 1,587.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *