Umunsi w’Intwali 2023: Urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyaharaniwe n’Intwari z’u Rwanda mu myaka 29 ishize

0Shares

Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyo Intwari z’u Rwanda zaharaniye mu myaka 29 ishize ndetse na mbere yaho, by’umwihariko rukagira uruhare mu guharanira iterambere rirambye ry’igihugu.

Ibi biri mu byagarutsweho mu kiganiro Tito Rutaremara yahaye abanyeshuri bo muri Riviera high school kuri uyu munsi w’Intwari.

Bimwe mu byaranze kwizihiza umunsi w’Intwari harimo ibiganiro n’ibindi bikorwa binyuranye byateguwe mu bigo by’amashuli.

Abanyeshuli kandi bagejejweho ikiganiro ku butwari cyatanzwe na Tito Rutaremara, umuyobozi w’inama ngishwanama y’inararibonye.

Yagaragaje ko ubutwari ari indangagaciro y’abanyarwanda kuva na kera abasaba kuyisigasira.

Bamwe mu banyeshuri bo muri iki kigo baragaruka ku byo bungukiye muri ibi biganiro.

Umuyobozi w’ishuri rya Riviera, Onyango Boniface agaragaza ko ibiganiro nk’ibi bituma abanyeshuri bamenya icyo igihugu kibitezeho.

Umuryango PLP usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye byo kwigisha urubyiruko bagenzi babo ibijyanye no guharanira amahoro ni wo wateguye iki gikorwa.

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *