Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora yasabye Abakandida kuzirikana ko hari ahabujijwe kuhiyamamariza

0Shares

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko ku wa 18 Kamena 2024 ari bwo abakandida bemerewe kwiyamamaza bazatanga urutonde rw’aho bazakorera kugira ngo harebwe ko hujuje ibisabwa.

Yabigarutseho mu Kiganiro Waramutse Rwanda yagiranye na  Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere.

Iki kiganiro cyagarutse ku myiteguro y’amatora muri rusange, cyatumiwemo Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa; Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas n’Umukozi ushinzwe Amategeko mu Ihuriro ry’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Murema Jean Baptiste.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite ateganyijwe kuba muri Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutangaza urutonde ntakuka, tariki 22 Kamena 2024, ari bwo hazatangizwa ibikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yavuze ko mu gihe cyo kwiyamamaza hari aho abakandida bemerewe gukorera.

Yagize ati:“Hari ahemerewe kwiyamamariza. Ntibemerewe kwiyamamariza ku masoko, ntibemerewe kwiyamamariza ku mavuriro, mu mashuri, mu ngoro z’ubutabera, ahantu hari Abanyarwanda bari mu nshingano zisanzwe ntibakwiye kuvangirwa mu mibereho yabo ya buri munsi.’’

Biteganyijwe ko kuva ku wa 18 Kamena 2024, abakandida bemerewe kwiyamamaza ari bwo bazatanga aho baziyamamariza.

Gasinzigwa yakomeje ati “NEC izagezwaho na buri mutwe wa politiki watanze urutonde kandi wemewe, batugezaho urutonde rw’aho bagomba kwiyamamariza, bakabigeza no ku nzego z’ibanze kuko ari zo zizahategura. Hari aho dushobora kubangira kuko hari ahantu hatemewe kuba bakwiyamamariza.’’

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora nyir’izina azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.

Ibiro by’itora 140 biri mu bihugu 72 ni byo bizifashishwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu gihe imbere mu Gihugu hateguwe zite z’itora 2441 n’ibyumba by’itora 17400.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe amajwi ya burundu azatangazwa ku wa 27 Nyakanga 2024.

Amatora ya Perezida yahujwe n’ay’Abadepite azatwara ingengo y’imari y’asaga miliyari 8 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *