Rwanda: Amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro agiye kwigishwa mu buryo bushya

0Shares

Urwego rw’Uburezi bw’Ibanze, REB rwagaragaje ko isomo ryo kwihangira imirimo ryaravuguruwe uko ryigishwa, ku buryo Umwaka utaha, abanyeshuri barangiza bazajya bagaragaza ibyo bazakora basoje amasomo.

Ibi byatangajwe mu gikorwa cy’amarushanwa y’abanyeshuri bo mu bigo 30 mu Turere twose tw’Igihugu ku mishinga bakoze itanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo.

Niyigena Josue umunyeshuri mu kigo cy’amashuri cya Gs Nkombo mu Karere ka Rusizi na bagenzi be bakoze inkoni y’abafite ubumuga ikoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Naho Paterne na bagenzi be bo mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama bakoze imashini yumisha imyenda yameshwe bayikora mu bisigazwa by’amakarito yangiza ibidukikije.

Ni mu gihe abanyeshuri bo muri seminari nto ya Ndera bakoze ifumbire y’amazi mu bisigazwa biva mu bitoki, ibijumba n’ibindi.

İyi ni imwe mu mishinga y’abanyesuri bo mu bigo 30 byo mu Turere 30 yahize iyindi igera ku rwego rw’Igihugu.

Ni amarushanwa ategurwa n’umuryango utegura urubyiruko rw’Afurika ukabaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB).

Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu muryango Educate, Diane Kayigi avuga ko iyi mishinga y’abanyeshuri ituma barushaho kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko bavuguruye uburyo isomo ryo kwigisha gahunda zo kwihangira imirimo byakorwagamo ndetse umwaka utaha abanyeshuri bakazajya babazwa icyo bazakora basoje amasomo.

Kugeza ubu isomo ryo kwihangira imirimo ryigishwa abanyeshuri bose hatagendewe ku yandi masomo biga.

Bigishwa iri somo banashyira mu bikorwa ibyo bigishwa. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *