Kaminuza yo muri Koreya yahaye Perezida Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’Imiyoborere

Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange “Public Policy and Management” yashyikirijwe na Yonsei University yo muri Koreya y’Epfo.

Umukuru w’Igihugu yahawe iyi mpamyabumenyi kubera uruhare agira mu kwimakaza imiyoborere. Yayishyikirijwe ku wa 4 Kamena 2024.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Yonsei bwamuhaye Impamyabumenyi y’Ikirenga, avuga ko ari ikimenyetso cy’icyubahiro cyahawe u Rwanda.

Yakomeje ati “Ni inshuro ya kane ngeze muri Koreya ariko ni iya mbere [ngeze] muri Yonsei Campus. Nifuzaga ko ubucuti bwacu bwakabaye bwaratangiye mbere cyane. Yonsei iri muri kaminuza nziza ku Isi kandi nishimiye ko u Rwanda rwahujwe na yo.’’

Perezida Kagame yanagaragaje ko yishimiye kongera kubona inshuti ye magara Ban Ki-Moon, ashimangira ko ari “mugenzi wanjye nubaha’’ kandi u Rwanda rufata ‘‘nk’udasanzwe’’.

Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo. Iyi kaminuza yashinzwe mu 1885 ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho.

Perezida Kagame yaganirije abitabiriye iki gikorwa, uko u Rwanda rwahanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko intego nyamukuru yari iyo gufasha abaturage gutekana, kunga ubumwe no gutera imbere.

Yavuze ko u Rwanda rwari igihugu cyashwanyaguritse mu mfuruka zose zirimo iz’ubukungu, ibikorwaremezo n’ibijyanye n’imitekerereze.

Ati:“Abantu bacu bari batatanye ndetse baciwemo ibice. Kubaka umutekano uhamye yari yo ntego yacu kandi iyo udahari nta kindi gishoboka.’’

Perezida Kagame ari muri Koreya y’Epfo kuva ku wa 2 Kamena 2024, aho yitabiriye Inama ya Mbere yahuje iki gihugu n’Umugabane wa Afurika yiswe Korea-Africa Summit.

Amafoto

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *