Huye – Nyanza: Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Ababyeyi b’Intwaza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, agaragaza ko ababyeyi b’intwaza bagaragaje kuba indashyikirwa mu budaheranwa kuko bakomeje guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo no kwicirwa ababo bose. 

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abato bakwigira kuri ubwo budaheranwa ndetse bagakoresha neza amahirwe Igihugu gitanga bakubaka u Rwanda rwiza ruzira Jenoside.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’ababyeyi b’intwaza mu gikorwa cyo kwibuka abari bagize imiryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa cyabereye mu rugo rw’impinganzima rwa Huye cyitabirwa n’intwaza zo mu rugo rw’impinganzima rw’i Nyanza.

Kwibuka byabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi. 

Mukabuhigiro Scholastique warokokeye mu Karere ka Ruhango akaba atuye mu rugo rw’impinganzima rwa Huye, yagarutse ku buryo umugabo n’umwana we bishwe mu gihe cya Jenoside ndetse anagaragaza itotezwa bakorerwaga kuva na mbere.

Kuri ubu n’ubwo uyu mubyeyi ndetse na bagenzi be babana mu rugo rw’impinganzima ya Huye babuze ababo, ashimangira ko kuba aha hantu byabakuye mu bwigunge kuko bitabwaho mu buryo bukwiriye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko kugeza ubu n’ubwo hari intwaza zatujwe hagaragaye abandi 148 bakeneye gutuzwa. 

Nyamara kugeza ubu mu ngo z’impinganzima zose harimo imyanya 45 gusa, iyi Minisiteri ikaba irimo gushakisha uko abasaguka batuzwa neza.

Minisitiri Bizimana kandi yashimye ubutwari bw’aba babyeyi, avuga ko gukomeza kubaho kwabo ari ikimenyetso cy’uko ubuzima bwatsinze urupfu.

Iki gikorwa cyo kwibuka imiryango y’ababyeyi b’intwaza yishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri ugizwe n’abari muri guverinoma, abayihozemo ndetse n’abafasha babo.

Madamu Jeannette Kagame yasuye ndetse anaganira n’aba babyeyi b’intwaza, abashimira ubutwari n’ubudaheranwa bakomeje kugaragaza nyuma y’ingaruka batejwe na Jenoside ndetse anizeza ko abataratuzwa bizakorwa vuba nabo bakitabwaho.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje ashishikariza abato kwigira kuri ubu budaheranwa ndetse bagakoresha amahirwe Igihugu gitanga biyubaka, bakubaka n’Igihugu cyabo.

Ababyeyi 98 ni bo batuye mu rugo rw’ impinganzima rwo mu Karere ka Huye, naho mu Karere  ka Nyanza hatuye ababyeyi 27. 

Kugeza ubu hari ingo z’impinganzima 4, zibarizwamo ababyeyi 222, abagore 195 n’abagabo 27. (RBA)

Amafoto

Image
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *