Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umutangabuhamya wa mbere mu rubanza rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu Donald Trump i New York yari yagarutse mu rukiko ku wa gatanu. Ababuranira Trump ni bo bari batahiwe kumuhata ibibazo.
Uyu mutangabuhamya yahamagajwe n’umushinjacyaha. Yitwa David Pecker, umukambwe w’imyaka 72 y’amavuko. Yari afite ikinyamakuru cyitwa National Enquirer. Yari amaze iminsi itatu asobanurira urukiko uko yakoranye na Trump igihe uyu yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2016.
Muri make, Pecker yavuze ko yasezeranyije Trump kumubera “amaso n’amatwi,” agakurikirana impuha zose n’amakuru yose byashoboraga kwangiriza Trump, we akamuvuga ibigwi, abo bahanganye akabandikaho ibibi gusa.
Muri urwo rwego, yemeza ko bakonaraga na Trump bya hafi, bakumvikana ku buryo bwo kugura amakuru yashoboraga kuba igisebo kuri Trump, ariko ikinyamakuru National Enquirer ntikiyatangaze. Basinyaga amasezerano n’abayagurishije ko nta kindi kinyamakuru bafite uburenganzira bwo kuyaha. Babyita “catch and kill” mu Cyongereza, bishatse nko kuvuga “gukacira no kwica.”
Muri abo bantu harimo abagore babiri, Karen McDougal na Stephanie Clifford, uzwi cyane nka Stormy Daniels, bavuga ko bigeze kuba amahabara ya Trump.
Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwa leta ya New York, iri mu burasirazuba bw’igihugu, buvuga ko kubishyura byari uburyo bwo kubuza rubanda kumenya amakuru mabi kuri Trump. Busobanura rero ko byari bigamije “kuyobya no gushimuta” amatora yo mu 2016.
Umutangabuhamya David Pecker yemeye gukorana n’ubutabera 100%, nta na kimwe asize inyuma, nabwo bumwemerera ko butazamugerakaho icyaha.
Arangije kuvuga ku ruhande rw’umushinjacyaha, Pecker yagiye noneho mu maboko y’abavoka ba Trump ejo ku wa gatanu, ku munsi wa kane amaze imbere y’urukiko. Batangiye kumuhata ibibazo biganisha ku gutesha agaciro ubuhamya bwe. Bimwe bigamije kwerekana ko ibyo yakoranye na Trump byari nk’umuco mu kinyamakuru cye, kandi ko Atari icyaha.
Mbere ya Trump yabikoreye n’abandi bantu bazwi cyane, nk’icyamamare mu bya senema Arnold Schwarzenegger.
Pecker yemeye koko ko mu 2003, ubwo Schwarzenegger yimamarizaga kuba Guverineri wa Leta ya California, batanze amadolari ibihumbi, bagura kandi bica amakuru y’abagore bashakaga gushyira ku karubanda bemeza ko bigeze kuba amahabara ya Schwarzenegger.
Uyu yaje gutorwa, ategeka leta ya California, iri mu burengerazuba bw’igihugu, kuva mu kwezi kwa 11, 2003, kugera mu kwa mbere 2011.
Mu rukiko ntibaterana amagambo ku buhamya byonyine gusa. Urugero: Iyo avoka wa Trump amuvuga, amwita Perezida Trump. Umushinjacyaha yahagurutse, abwira umucamanza, ati:“Mutubwirire aba bantu ko iyi nyito atari yo. Trump ntiyari perezida mu 2015 n’2016, igihe yabikoraga ibyaha tumurega. Kumwita perezida rero bishobora kuyobya urukiko.”
Umucamanza yamuhaye ukuri. Bivuze ko muri uru rubanza, abavoka ba Trump batagomba kongera kumwita Perezida Trump.
Abavoka barangije kubaza umutangabuhamya, umushinjacyaha yaramusubiranye, arongera amubaza ibibazo bigamije kwerekana ko amasezerano yagiranye na Trump afite umwihariko, bitandukanye n’ibyo avoka wa Trump yashatse kwereka urukiko. Ati: “Ese byari bisanzwe ko ikinyamakuru cyawe gikorana bene ubu buryo n’umukandida-perezida wa Repubulika?” Umutangabuhamya, ati: “Ashwi da! Ni Trump wenyine rukumbi, nka kandida-perezida, twafatanyije gukacira no kwica amakuru yamutobera.”
Hagati aho, umucamanza ntaraca umwanzuro ku rubanza yaburanishishije akanya gato ku wa kabiri ku kirego cy’umushinjacyaha, uvuga ko Trump asuzugura urukiko kandi arenga kenshi, kandi yabigambiriye, kw’itegeko umucamanza yamuhaye rimubuza gusebya no gutuka ku mbuga nkoranyambaga no muri disikuru ze abaturage bagize urukiko rwa rubanda – Jury – rumuburanisha, abatangabuhamya, abakozi b’urukiko, n’abo mu miryango y’abo bose. (VOA, AP, Reuters)