Umuraperi w’Umunyamerika Megan Thee Stallion yashinjwe kwandagaza uwari umufotozi (Cameraman) we kuko abyibushye – no gukorera imibonano mpuzabitsina iruhande rwe bari mu modoka – mu kirego gishya.
Uyu muhanzi araregwa kuba yaratumye uyu mugabo witwa Emilio Garcia akorera ahantu “hatihanganirwa”.
Mu kirego cyahawe urukiko rw’i Los Angeles, Emilio avuga ko impinduka mu masezerano ye zatumye atishyurwa.
Abanyamategeko ba Megan batangarije Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC Newsbeat dukesha iyi nkuru, ko ibivugwa na Emilio ari “ukugerageza kumusebya”.
Bavuze ko iki ari “ikirego kigamije gusaba amafaranga atari ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi kirimo gusebanya by’urukozasoni”. Bongeraho ko bazahangana n’iki kirego mu rukiko.
- ‘Narandagajwe’
Emilio Garcia avuga ko yatangiye gukorana mu 2018 nk’umu-‘cameraman’ bwite we n’uyu muhanzi uzwi ku ndirimbo nka Savage, agakora ako kazi kugeza muri Kamena (6) mu 2023.
Mu nyandiko z’urukiko, abanyamategeko be bavuga ko hari ubwo bari bari mu modoka, nyirabuja agakora imibonano mpuzabitsina “neza iruhande” rwe.
Zirimo ko ibi byabaye ubwo bari baragiye i Ibiza mu 2022, aho yavuze ati: “Narasebejwe, narandagajwe kandi ndatukwa”.
Uyu mu-‘cameraman’ yareze kandi ko muri urwo rugendo, bamusebeje bavuga ku mubyibuho we – bamubwira ngo acire ibyo arya kandi ko adakeneye kurya.
Inyandiko z’urukiko zinavuga ko imyifatire ya Megan “yaremye ahantu habi cyane ho gukorera” kuri Emilio, bigatuma “uburyo akoramo butihanganirwa”.
Ikirego cye kandi kirimo ibindi birego byo kurenga ku mategeko y’umurimo, ibyo Emilio asabira indishyi z’akababaro.
Ibyo birimo guhindura amasezerano ye yatumye “yishyurwa ku murimo yakoze” aho kwishyurwa ku kwezi, avuga ko “byagabanyije cyane” ibyo yahembwaga.
Avuga kandi ko yatakaje ubwishingizi bwo kuvurwa nyuma y’izo mpinduka ku masezerano ye.
Urega avuga ko nyuma y’urugendo i Ibiza, ikirwa cyo muri Espagne, yagiye ahabwa akazi gacye n’itsinda Roc Nation riyobora ibikorwa bya Megan, kugeza umwaka ushize ubwo ryamubwiraga ko serivisi ze zitagikenewe.
Inyandiko z’urukiko zivuga ko kwirukanwa kwe byari “ukwihimura ku gusaba umushahara no kwinubira kurenza amasaha y’akazi”.
BBC dukesha iyi nkuru, yavuze ko yagerageje kuvugisha Roc Nation, nayo ivugwa muri iki kirego hamwe na Megan Thee Stallion, ariko ntacyo iravuga ku byo iregwa.