Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera izarangira muri Nyakanga 2024.
Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017, bigeze mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways, bisinya amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga wa miliyari 1, 3 z’Amadolari.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’iki kibuga cy’indege izarangira muri Nyakanga 2024.
Yavuze ko icyo cyiciro kigiye kurangira cyari kigizwe n’imirimo yo kubaka imihanda indege zikoresha zihaguruka cyangwa zigwa, parikingi z’indege, imihanda y’imodoka n’ikoreshwa n’abanyamakuru n’ibindi.
Ati”“Icyo cyiciro kizarangirana n’ukwezi kwa Karindwi (Nyakanga 2024). Hanyuma icyiciro cyo kubaka ibikorwaremezo bihagaze, ni ukuvuga ngo ni inzu, icyo kizahita gitangira mu kwezi kwa Karindwi.”
Iki kibuga kizuzura gitwaye miliyari 2 z’amadolari, aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba ku isonga mu ngendo zo mu kirere ku Mugabane wa Afurika, Qatar Airways ikazaba ifite imigabane ingana na 60%.
Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 130 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.