Rwanda: Abashoye Miliyari 2,3$ banyuzwe n’ubufasha bahawe nyuma ya Covid-19

0Shares

Ba rwiyemezamirimo bafite Imishinga 136 y’Ishoramari rifite agaciro ka Miliyari ebyiri na Miliyoni 300 z’Amadolari, barishimira ko bemerewe gufashwa muri gahunda igamije kuzahura ibikorwa by’inganda n’ubwubatsi byazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ni imishinga ishyigikirwa muri gahunda yiswe Manufacture and Build to Recover yo kuzahura urwego rw’ubwubatsi n’inganda.

Umwe muri yo ni uw’uruganda rwo kubyaza Pulasitiki mo ibindi bikoresho.

Rwiyemezamirimo Mugunga Prince Cedric avuga ko washowemo miliyoni 5,5 z’amadolari mu gihe wasonewe 180.000$.

Iyi gahunda ngo yanagobotse ibikorwa by’Umunya-Cameroun George Dinga Tafon uri mu ishoramari ry’ubwubatsi bw’amacumbi na Billy Cheung uhagarariye Century Park Kigali.

George Dinga, Rwiyemezamirimo wo muri Next Gen Developers, ati “Ni amafaranga menshi, nk’ubu tekereza ko inshuro imwe yo gutumiza ibintu twungutse 25.000$. Urumva ko twungutse 18% y’ibyuma na 18% ya sima. Ibyo rero ntibisanzwe kuko ntitwigeze tugira aho tujya kubitereta twaratoranyijwe gusa bitewe n’uko inzu zacu zari ziciriritse bityo iyo gahunda itugeraho.’’

Guhera muri 2021 abatumizaga hanze ibikoresho by’ubwubatsi bitaboneka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basonewe umusoro wa gasutamo n’umusoro ku nyongeragaciro TVA unakomeza gusonerwa ku mashini n’ibikoresho by’ibanze biboneka imbere mu gihugu.

TVA kandi yanavanwe ku bikoresho by’ubwubatsi biboneka imbere mu gihugu.

Iyi mishinga 136 y’ishoramari rya miliyari 2,3$ yitezweho gutanga akazi ku bantu 43.959.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mutarama 2023 ni yo yemeje ko iyi gahunda yari iy’imyaka ibiri yongerwaho indi myaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *