Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’abagize Itsinda ayobora ryashyiriweho gukora Amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yasuzumiwemo ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mavugurura inakomoza ku kamaro ko gukomeza gutera intambwe iganisha ku iterambere rirambye muri uyu muryango.
Ni inama ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize AU, iteganyijwe tariki 17-18 Gashyantare 2024, ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia.
This afternoon, President Kagame who was appointed by AU Heads of State to lead the @_AfricanUnion Institutional Reforms, held a virtual meeting alongside AUC Chair @AUC_MoussaFaki with the AU Reform Team ahead of next week’s Summit. The meeting reviewed the implementation of the… pic.twitter.com/EWXqtKzXMr
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 8, 2024
Ibikorwa byo kuvugurura imikorere y’inzego nkuru za AU byatangijwe mu 2016, aho Perezida Kagame yagiriwe icyizere na bagenzi be ngo ayobore amavugurura.
Icyari kigamijwe ni uguhangana n’ibibangamiye Afurika hagamijwe gushyira mu bikorwa porogaramu zihutisha ubukungu n’iterambere ryifuzwa.
Perezida Kagame yashimye itsinda rikomeje gutanga umusanzu mu mavugurura yari akenewe ku mugabane, anashimangira ko hari intambwe imaze guterwa kuva uru rugendo rutangiye.
Mu nama yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016 ni bwo Perezida Kagame yahawe gusuzuma ibintu bikeneye kuvugururwa muri AU nyuma akabitangira raporo.
Muri Mutarama ni bwo yayishyikirije abandi bakuru b’ibihugu, barayishimira, imyanzuro irimo barayishyigikira bamusaba gukurikirana uko izashyirwa mu bikorwa.
Ayo mavugurura yibanze ku kureba uko AU yakibanda ku bintu by’ingenzi mu rwego rw’umugabane wose no kongerera ubushobozi imiryango y’uturere igamije ubukungu; gushyira ku murongo inzego za AU hagendewe ku by’ingenzi zigomba gukorera umugabane, guhuza uyu muryango n’abaturage no gutera inkunga ibikorwa bya AU hagamijwe kwihaza mu bukungu no gusezerera inkunga z’amahanga.