Uburasirazuba: Umuhanda “Ngoma-Ramiro” uzuzura mu gihe cyagenwe

0Shares

Inzego zikurikiranira hafi ibijyanye n’ikorwa ry’umuhanda Ngoma-Ramiro uhuza Uturere twa Ngoma na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, ziratanga icyizere ko igihe cyagenwe ngo uwo muhanda ube wuzuye kizubahirizwa.

Umuhanda wa kaburimbo Ngoma Ramiro ureshya na kilometero 52 z’uburebure, watangiye kubakwa kuva m’Ukwakira 2021, imirimo yo kuwubaka irarimbanyije.

Ni umuhanda abaturage bitezeho impinduka mu iterambere ryabo n’iry’aho batuye muri rusange kuko uzoroshya ubuhahirane n’imigenderanire.

Mu rwego rwa tekiniki, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda RTDA, Albert Umuhoza agaragaza ko ingorane zo kwishyura abaturage zamaze guhabwa umurongo ku buryo nta kizakoma mu nkokora kwihuta kw’imirimo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingiza Pudence avuga ko aho imirimo igeze ibyari bigoranye byamaze kuva mu nzira, ibi bikaba bitanga icyizere cyo kwihuta kw’ibisigaye.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze ku kigereranyo cya 35%, uteganyijwe kurangira m’Ukwakira k’uyu mwaka wa 2024, utwaye amafaranga y’u Rwanda miiyari 64. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *