Mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Remera mu Mudugudu wa Minini haravugwa inkuru y’akababaro, aho Umugore witwaga Uwamahoro Jeannine w’Imyaka 38 y’Amavuko, yapfuye Urupfu rutavugwaho rumwe nyuma y’uko yari yagiye ku Ivuko gusozanya Umwaka w’i 2023 n’Umuryango.
Uwamahoro wari usanzwe ukorera mu Mujyi wa Kigali, akigera mu Rugo yafashwe n’Uburwayi, ajyanwa kwa Muganga, birangira atarusimbutse.
Inkuru y’Urupfu rwa Uwamahoro yatangajwe n’Umuryango we ku Gicamunsi cya Tariki ya 03 Mutarama 2024.
Abaturanyi b’Umuryango wa Nyakwigendera, batangaje ko yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’Uburwayi tariki ya 28 nyuma yo kugera mu Rugo.
Ibindi bitavugwaho rumwe ku Rupfu rwe, ni uko yavuye mu Mujyi wa Kigali afite Icupa rya Jibu, ageze muri Sentire iri hafi y’iwabo, ahura n’umwe mu baturanyi arayamutwaza. Bageze imbere gato agura Umutobe (Jus) bawufunguza ya Mazi. Nyuma yo kunywaho nibwo yatangiye kumererwa nabi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje iby’Urupfu rwa Uwamahoro.
Ati:“Nibyo koko Uwamahoro yavuye mu Mwuka w’Abazima. Ikindi kitari kiza ni uko n’abarimo Umugabo we n’Abana babo Batatu nabo barembye. Bahise bohererezwa Imbangukiragutabara ngo ibihutane kwa Muganga”.
“Abaturanyi ba Uwamahoro bamutabarije bavuga ko arembye, Imbangukiragutabara ihita imwihutana ku Bitaro bya Kabgayi, gusa yagezeyo arembye cyane nk’uko Abaganga babitubwiye. Bamaze kumwakira yahise apfa”.