Rwanda: Perezida Kagame yatanze Ipeti rya Jenerali Majoro ku Basirikare 4

0Shares

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda icyarimwe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame, yatanze Ipeti rya Jenerali Majoro ku Basirikare bakuru Bane.

Itangazo rizamura mu Ntera aba Basirikare bakuru, ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, ritangajwe na Konti y’Uburuga rwa X rwahoze ari Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda

Aba Basirikare Bane ni; Vincent Gatama, John Baptist Ngiruwonsanga, Denis Rutaha na Euphraim Rurangwa, bose bakaba bari bafite Ipeti rya Brigadier Jenerali.

Maj Gen Ephraim Rurangwa asanzwe ayobora Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga ayobora Ikicaro gikuru k’Ingabo, Maj Gen Denis Rutaha ayobora Ikigo cy’Imyitozo cya Gabiro na Maj Gen Vincent Gatam uyobora Diviziyo ya Kane mu Ngabo z’u Rwanda.

Iri zamurwa mu Ntera ribaye nyuma y’iryaherukaga muri Kamena uyu Mwaka, iri rikaba ryari ryasize Perezida Kagame azamuye mu Ntera abarimo Gasana Godfrey, umuyobozi wungurije ushinzwe Ingabo zirwanira mu Kirere, wakuwe ku Ipeti rya Koroneri akagairwa Brigadier Jenerali.

Uretse aba Basirikare Bane bakuru, iri Tangazo kandi ryazamuye mu Nteta aba Koroneli 17 bahawe Ipeti rya Brigadier Jenerali, ba Liyetona Koroneri 83 bagizwe ba Koroneri, ba Majoro 98 bagizwe ba Koroneri na ba Kapiteni 295 bagizwe ba Majoro

Hari kandi ba Liyetona 4 bahawe Ipeti rya Kapiteni na 226 bahawe Ipeti rya Sous-Lieutenant.

Amafoto

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person, dais and text

May be an image of 1 person and text that says "CONCEPT CONCEPTDEVEL CONFERENCE FOR USHIRIKIANO IMARA"

May be an image of 1 person and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *