Imirenge yo muri Nyagatare ikora ku Mupaka ikomeje guhabwa Umuriro w’Amashanyarazi

0Shares

Abaturage bo mu mu mirenge itanu y’Akarere ka Nyagatare ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, kuri ubu barishimira ko barimo kugezwaho  umuriro w’amashanyarazi aho bemeza ko agomba guhindura ubuzima bwabo.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ishami rya Nyagatare ivuga ko uyu ari umushinga wihariye  wo gufasha abatuye muri iyo mirenge  guhanga imirimo yabafasha kwiteza imbere.

Ni umushinga watangiye mu mpera z’umwaka wa 2021 ugamije guha umuriro w’amashanyarazi afite ingufu zihagije,  abatuye mu midugudu 26 y’imirenge igize iyo mirenge itanu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda aho ndetse kuva aho uyu mushinga watangiriye  hari bamwe mu baturage batangiye kubona amashanyarazi.

Bahati Elias yamaze imyaka 20 atuye mu mudugudu wa Kangoma ho mu murenge wa Tabagwe nta muriro w’amashanyarazi afite, ariko mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 yarawubonye.

We kimwe n’abatuye mu mudugudu wa Rwubuzizi mu murenge wa Karama bose bishimira kuba baramaze kugerwaho n’uyu muriro w’amashanyarazi.

Uretse kwishimira uyu muriro w’amashanyari ahanini kubera gucana mu ngo zabo, hari  n’abatuye muri iyi  midugudu  biganjemo n’urubyiruko  baguye ibitekerezo batangira gukora imishinga ibabyarira inyungu.

Umushinga wo kugeza umuriro muri iyi mirenge  uzatwara Miliyari 6 na miliyoni 500 z’amafaranga y’ u Rwanda, ukaba ukubiye mu mishinga yiswe cross border projects.

Akarere ka Nyagatare ubusanzwe ubu kageze kugipimo cya 77% cy’abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi harimo abafatiye ku muyoboro mugari n’abakoresha imirasirire y’izuba, ariko REG ikemeza ko uyu mushinga wo kugeza umuriro mu mirenge itanu ikora ku mupaka nurangira kimwe n’indi mishinga irimo gukorwa yose hamwe izasiga akarere kageze kukigero cya 85% mu kugira amashanyarazi  mu gihe intego y’igihugu ari uko umwaka wa 2024 buri munyarwanda wese azaba yaragezweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *