Ku isaha ya saa 15:25 za Kigali, nibwo i Riad muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubu busabe, hemejwe ko Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyizwe mu Murage w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi, Uburezi n’Umuco ku Isi, UNESCO.
Muri Mutarama 2019, u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye (4) za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi.
Izi Nzibutso enye zirimo urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, urwa Murambi muri Nyamagabe, urwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali n’urwa Bisesero muri Karongi.
Muri 2012, ni bwo inama y’abaminisitiri yateranye mu Rwanda, yemeza ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zashyirwa ku rwego rw’Isi zikajya zicungwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Gushyirwa muri uyu Murage w’Isi, bivuze ko amahanga azajya afasha u Rwanda kubungabunga amateka ari muri izi Nzibutso ndetse UNESCO ikazafasha mu guhugura abakozi bazo no gukurikiranama imicungire yazo umunsi ku munsi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera ahari Urwibutso rwa Nyamata, bavuga ko gushyirwa mu Murage wa UNESCO ari umwanya mwiza wo kumenyesha Isi yose ibyabaye mu Rwanda, by’umwihariko mu Karere kabo.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yakozwe guhera mu Ijoro ryo ku itariki ya 06 Mata 1994, nyuma y’uko Indege yari itwaye Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyalimana irasiwe ikagwa aho yari atuye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo guhanurwa kw’iyi Ndege, abahezanguni, Abasirikare, Interahamwe n’abandi…, bishe Abatutsi basaga 1,000,000 mu gihe cy’Iminsi 100 gusa.
Yaje guhagarikwa n’Ingabo zahoze ari izaa RPA-FPR/Inkotanyi tariki ya 04 Nyakanga mu 1994.
Uretse izi Nzibutso Enye zo mu Rwanda, izindi Nzibutso zamaze gushyirwa mu Murage wa UNESCO zirimo izishyinguyemo Abayahudi bishwe n’Abanazi mu Ntambara ya kabiri y’Isi.