Impuguke mu Buhinzi zagaragaje ko kubushoramo imari ihagije aricyo gisubizo cyo gukemura ibura ry’Ibiribwa

0Shares

Impuguke mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibiribwa ku isi bari mu nteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye, basanga hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu gushora imari ihagije mu buhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa ku isi kugira ngo abasaga miliyoni 700 bareke kuzicwa n’inzara bitarenze 2030.

Hasigaye imyaka 7 gusa kugira ngo intego isi yihaye kugeraho yo guca inzara bitarenze 2030 igere ku musozo.

Impuguke mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibiribwa bari mu nteko rusange ya ya 78 ya Loni, basanga ibihugu bikeneye gufatanya mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere no gushora bihagije mu ruhererekane rw’ubuhinzi.

Umunyarwanda Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuhinzi asanga imiterere y’uburyo inkunga y’amahanga ishorwa mu buhinzi idaha amahirwe uyu mugabane yo kwihaza mu biribwa.

Dr. Stefanos Fotiou uyoboye ishami rishinzwe iby’uruhererekane rw’ibiribwa muri Loni, asanga hari 38% by’imbaraga z’abahinzi zipfa ubusa bitewe n’ibiribwa byangizwa ku isi bihwanye na 1/3 cy’imbaraga z’abahinzi zipfa ubusa nyamara hari abasaga miliyoni zisaga 600 bashonje ku isi.

Abari muri iyi nama bemeza ko ubuhinzi bugomba kunozwa bugakorwa mu buryo butangiza ikirere kuko nk’ubu ubuhinzi bwihariye 30% by’ihumana ry’ikirere ndetse hatagize igikorwa ngo umusaruro w’ibiribwa wiyongere, miliyoni zisaga 700 z’abatuye isi bazaba bashonje bitarenze 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *