Abayobozi bakomeye ku mugabane w’Afurika bishimiye iyakirwa rya AU muri G20

0Shares

Bamwe mu bayobozi bakomeye ku mugabane w’Afurika bishimiye iyakirwa ry’Afurika y’unze ubumwe muburyo buhoraho mu muryango w’ibihugu bya G20

Uyu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagizwe Umunyamuryango uhoraho wa G20, ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi. Ni umwanzuro watangarijwe mu nama iri kubera mu Buhinde.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko kwemerera AU muri G20 bizatuma imikorere y’iri huriro ikomeza gukomera kurushaho.

Nyuma y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uwa Afurika Yunze Ubumwe ni uwa kabiri winjiye muri G20.

Perezida wa Comores unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Azali Assoumani, yavuze ko anyuzwe no kuba AU igizwe Umunyamuryango wa G20, ashimira n’ibihugu bigize iri huriro ku bufasha byagiye biha bimwe na bimwe bya Afurika.

Moussa Faki Mohamat nawe yishimiye cyane iyakirwa ry’uyu muryango w’Afurika y’unze ubumwe , nyuma yigihe kirekire cyari gishize basaba kwakirwa, yakomeje avuga ko bizatanga umusaruro mu kongera ubuvugizi mu gukemura bimwe mu bibazo ibihugu by’Afurika bihura nabyo.

Twabibutsa ko G20 isanzwe igizwe n’ibihugu birimo Argentine, Australie, Brésil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesie, u Butaliyani, Korea y’Epfo, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Soaudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *