Abaturage bo mu mudugudu wa Karama, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bitoreye umuyobozi w’Umudugudu, ariko Gitifu w’Akagari akamukuraho, agashyiraho uwari watsinzwe amatora, mu gihe we avuga ko yabonye uwatowe afite ikibazo cyo mu mutwe.
Bavuga ko batunguwe kuko uyu muyobozi washyizweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, mbere y’amatora yari umukuru w’Umudududu, ariko habaye amatora ntiyongera gutorwa, ari na yo mpamvu batunguwe no kubona ari kubayobora kandi yaratsinzwe amatora.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko batiyumvisha uburyo bitoreye Umuyobozi, hanyuma agakurwaho, bagashyiraho uwo bashaka.
Utu yagize ati “Byaratubabaje cyane kubona twitorera umuyobozi w’Umudugudu bakamukuraho bagashyiraho utaratsinze amatora, ntabwo byadushimishije na gato, nibadutegurire amatora niba banenga uwo twatoye, ariko bareke kudushyiriraho umuyobozi wari waratsinzwe amatora.”
Aba baturage bavuga ko niba uriya Muyobozi bitoreye yarakoze amakosa, batanze ko abibazwa, ariko ko mu gushyiraho umusimbura, na byo bakwiye kubigiramo urugare.
Undi muturage ati “Mu gihe hagiye kujyaho umusimbura bakabaye baha umwanya abaturage bakagira uruhare mu kwemeza ubayobora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama, Mukandebe Marie Louise uvugwaho gufata iki cyemezo kitanyuze abaturage, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushyiraho undi muyobozi w’Umudugudu kuko yabonaga uwatowe n’abaturage afite ikibazo.
Yagize ati “Abaturage baba bafite ukuntu bica ibintu, kugira ngo bipfe, nk’umuyobozi ngomba kureba ibipfa nkabikemura. Abaturage bari batoye ufite uburwayi bwo mu mutwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, avuga ko ishyirwaho ry’ubuyobozi mu Mudugudu rigomba kugirwamo uruhare n’ubuyobozi bufatanyije n’abaturage.
Ati “Umuyobozi ugiyeho uwo ari we wese aba agiriyeho gukorera abaturage, twabizeza ko ntakibazo bagomba kugira, hagiye gusuzumwa harebwe icyakorwa.”