Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwasabye gukurirwaho imbogamizi y’Abacamanza badahagije

0Shares

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko ikibazo cy’abacamanza badahagije ugereranyije n’imanza zinjira mu nkiko, kiremereye urwego rw’ubucamanza kuko gituma hari aho ubutabera budatangirwa ku gihe.

Gusa Minisiteri y’Ubutabera yijeje ko iki kibazo n’ibindi bibangamiye uru rwego birimo kuvugutirwa umuti.

Raporo y’ibyagezweho n’urwego rw’ubucamanza mu mwaka ushize wa 2022/2023, yerekana ko ku manza 112 284 zinjiye mu nkiko, haciwe izigera ku 98 176, bivuze ko imanza 14 108 zasagutse ziyongera ku birarane by’imanza zisaguka buri mwaka.

Kuri izi manza zaciwe umwaka ushize hiyongereyeho 8 000 ugereranyije n’izaciwe mu 2021/2022.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable avuga ko bitari gushoboka iyo hataba ubwitange bw’abakozi b’inzego z’ubutabera.

By’umwihariko ikibazo cy’abacamanza badahagije ngo gitizwa umurindi n’imanza zikomeje kwiyongera ubutitsa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo na we asanga iki kibazo gikwiriye kuvugutirwa umuti bidatinze kuko uko imyaka ishira ari ko kirushaho gukomera kubera umubare utari muto w’abacamanza bakomeje gusezera ku kazi.

Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagaragaje ko guverinoma yatangiye gushakira ibisubizo ibibazo byose bibangamiye imikorere inoze y’uru rwego.

Mu mwaka ushize w’ubucamanza mu byaha mbonezamubano imanza zerekeranye no gutandukana kw’abashakanye cyangwa gatanya zageze ku 3075.

Ni mu gihe mu manza nshinjabyaha higanjemo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ahakurikiranywe dosiye zigera ku 18 716.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *