Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuvugizi mushya witwa ACP Boniface Rutikanga.
Mu itangazo Polisi y’Igihugu yashyize hanze rigira riti “ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda”.
CP John Bosco Kabera wari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018, yahawe izindi nshingano aho yagizwe Umuyobozi ushinzwe kugenzura umutekano w’ibikorwaremezo n‘ibigo bitanga serivisi z’Umutekano (ISPSP).
Asimbuye CP John Bosco Kabera wari umaze igihe kinini muri izi nshingano.