Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko inganda zikora imyenda zimaze kugera kuri 70 zivuye ku 10 muri 2017. Gahunda igihugu gifite akaba ari uko n’ibitambaro bikorwamo imyenda byakorerwa mu Rwanda.
Abacuruzi n’abaguzi b’imyenda bo mu masoko yo hirya no hino mu Gihugu bemeza ko kuri ubu hagezweho ikorerwa mu Rwanda harimo n’iyo mu nganda zinyuranye, yasimbuye imyenda ya caguwa.
Mu babonye akazi mu nganda z’imyenda bemeza ko ubumenyi bahakura butuma bumva na bo bazaba barwiyemezamirimo muri uru rwego.
Rwiyemezamirimo Diane Mukasahaha watangije rumwe mu nganda zikora imyenda ruri muri Kigali, avuga ko izi nganda zibona amasoko kubera ukuntu imyenda zikora isigaye ikunzwe.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe iterambere ry’inganda Fred Mugabe avuga ko icyerekezo igihugu gifite ari uko n’ibitambaro ubwabyo bizajya bikorerwa mu gihugu.
Muri 2017, mu Rwanda hari inganda ziri munsi ya 10 zakoraga imyenda naho ubu zigeze kuri 70. Zahaye akazi abasaga ibihumbi 57.