Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe Imidari y’ishimwe

0Shares

Tariki ya 11 kanama 2023, i Juba muri Sudani y’Epfo aho ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe zahawe na UN/ONU zishimirwa umusanzu wazo ntagereranywa mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Abambitswe imidari ni ababarizwa mu ibatayo ya 3 ( Rwanbatt-3) aba bambitswe imidari y’ishimwe bakaba babarizwa mu Ngabo zirwanira mu kirere ( Aviation unit11/ RAU11) ni umuhango wabereye mu birindiro bya gisirikare bya Durupi I Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo.

Col. Bertin Mukasa Cyubahiro, uhagarariye Rwanbatt-3, mu ijambo rye, yashimiye Guverinoma ya Sudani, ingabo z’iki gihugu ( SSPDF) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku bufatanye bagaragarije ingabo z’Urwanda kugera ku nshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo nkuko biri mu nshingano za UNMISS.

Joseph Rutabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, yashimiye umurimo ukomeye wakozwe n’ingabo z’u Rwanda mu gukomeza kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo muri Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.

Umuyobozi w’inzego z’umutekano ziri mu butumwa wa UNMISS, akaba ari nawe mushyitsi mukuru wari aho, Lt. Gen. Mohan Subramania, yashimiye by’umwihariko Rwanbatt-3 na RAU 11, ku musanzu udasanzwe mu kurushaho kubungabunga amahoro n’umutekano nubwo hari imbogamizi nyinshi bagiye bahura nazo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *