U Rwanda rwinjije Miliyoni 194 Frw mu minsi 7 rubikesha ibikomoka ku Buhinzi

0Shares

Ikigo Mpuzamahanga gikorera mu Rwanda ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byoherezwa mu mahanga (SOUK Farms) cyemerewe ishoramari rya miliyoni 150 z’Amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 194 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gushyigikira intego yo kugera ku musaruro w’ibuhinzi urambye mu Rwanda. 

Iryo shoramari ryakozwe n’Ikigo Goodwell Investments, giharanira kwimakaza iterambere ridaheza mu masoko akizamuka, ikaba ari inkunga yanyuze mu Kigega uMunthu II gitera inkunga imishinga mito n’iciriritse ku Mugabane w’Afurika.

SOUK Farms ikomeje kubaka izina mu kohereza umusaruro w’ubuhinzi bw’imbuto cyane cyane iza avoka, yishimiye iyo nkunga ikomeye igiye gufasha mu kwagura isoko no kongera umusaruro uturuka mu Rwanda woherezwa mu mahanga.

Ubuyobozi bwa SOUK Farms buvuga ko bubonye umusingi ukomeye wo kubaka ubucuruzi burambye bushingiye ku buhinzi mu Rwanda, aho bwiteguye kubaka inzego n’uruhererekane rw’uubucuruzi  bikomeye byungura abahinzi n’imiryango baturukamo mu buryo bufatika.

SOUK Farms ni ikigo cy’ubucuruzi cyashinzwe mu mwaka wa 2019, kugeza ubu kikaba cyaragaragaje ubuhinzi nk’isoko y’ubukire mu Rwanda, aho cyanubatse ibikorwa byacyo by’ubuhinzi bigezweho bikomeje kubera abandi icyitegererezo.

Uretse ibyo kandi, ni ikigo kimaze kumenyerwa ku mikoranire n’abahinzi b’umwuga bohereza mu mahanga umusaruro wujuje ubuziranenge uturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, ari na ko gitanga umusanzu mu guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.

Mu kugera ku byiza nk’ibyo, icyo kigo cyimakaje gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi no gutunganya umusaruro, ndetse gifite umwihariko wo guhuza udushya no kwiyemeza kudatezuka mu gushyigikira kubaka ubudahangarwa bw’abahinzi nyarwanda ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Seun Rasheed, Umuyobozi Mukuru wa SOUK Farms akaba ari na we wayishinze, yahamije ko gukorana na Goodwell Investments byabahaye igishoro gifatika mu kwagura intego zabo.

Yagize ati: “Aya mahirwe yo guhanga imikorere y’ubuhinzi burambye no kunoza ubusanzwe buhari ni meza cyane. Ubufatanye bwacu na Goodwell ntibuzatanga umusaruro kuri SOUK Farms gusa, ahubwo buzagera no ku bahinzi n’imiryango dukorana mu gihe dukomeje gutanga ibisubizo byongera umusaruro binahanga imirimo ari na ko twongera gahunda zo kwigisha no kurushaho kugera ku rubyiruko n’abagore.”

Ubuyobozi bw’icyo kigo bushimangira ko gikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, kandi ko umusaruro w’ibyo bakora mu ruhererekane rw’ubucuruzi rw’ibikomoka ku buhinzi wigaragaza.

Kugeza ubu SOUK Farms ikorana n’abahinzi barenga 1200 bakorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda, kandi iyo mikoranire igaragarira mu buryo bose bahinduye ubuzima kuko ayo binjiza yiyongereye ku kigero cya 300%.

Nanone kandi 71% by’abakozi ba SOUK Farms ni abagore, bikaba bijyanye na Politiki y’Igihugu y’Ubuhinzi yimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu nzego zose z’uruhererekane rw’ubuhinzi.

Imbaraga n’ubushobozi bya SOUK Farms bihuye neza n’umugambi w’ishoramari wa Goodwell wo guharanira kunoza uruhererekane rw’ubuhinzi no kubwongerera agaciro, kugabanya ibihombo bikurikira gusarura, no kuzamura imibereho y’abahinzi bato n’abaciriritse.

Kubera ubuyobozi bwuje ubunararibonye  bwa Seun Rasheed, SOUK Farms ifite intego yo kongera umusaruro n’impinduka  muri uru rwego rufite isoko mpuzamahanga ryaguka buri munsi.

Judith Ngonyo, Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Goodwell Investments, yavuze ko batewe ishema no gushyigikira iki kigo gifite ahazaza heza mu iterambere ry’ubucuruzi, anemeza ko biteguye kwihera ijisho uburyo kigiye kurushaho kwaguka mu guhanga udushya tugezweho mu buhinzi.

Yakomeje agira ati: “Ku bw’iri shoramari, tunejejwe no kwinjira bwa mbere ku isoko ry’u Rwanda, tunarushaho kwagura ibikorwa byacu muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Goodwell ni ikigo gisanzwe gikorera muri Kenya, Nigeria, Afurika y’Epfo no mu Buholandi, kikaba gifite ubunararibonye bw’imyaka isaga 15 mu rugendo rwo gushyigikira iterambere ry’ibigo bihindura ubuzima n’imibereho y’amamiliyoni y’abaturage.

Ishoramari gikoze mu Rwanda rije mu gihe SOUK Farms yari yatangiye urugendo rwo gufasha abahinzi nyarwanda kurushaho kongera umusaruro wujuje ubuziranenge bwemewe ku isoko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa SOUK Farms bwishimiye ishoramari bwabonye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *