Rwanda: Sena yasabye RAB gusobanura impamvu imishinga yo kuhira igaragara cyane mu bice bimwe

0Shares

Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’Imari n’Ubukungu bari kugirana ibiganiro nyunguranabitekerezo n’inzego nkuru z’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB gishamikiye kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri ibi biganiro hari kwibandwa cyane kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya 2021-2022.

Ni Raporo aba basenateri bagaragarije RAB ko iteye isoni n’agahinda kuko igaragaza ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta igenera iki kigo kandi ntibitange umusaruro.

RAB ifite inshingano zo guteza imbere ubuhinzi harimo na gahunda yo kuhira.

Mu myaka 4 ishize, Leta yashoye Miliyari zisaga 181Frw muri gahunda yo kuhira ku ntego yo kongera ubuso bwuhirwa bukava kuri hegitari zisaga bihumbi 48 mu mwaka wa 2017 bukagera kuri hegitari zisaga ibihumbi 102 mu mwaka wa 2024 nk’uko biteganywa na gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere  NST1.

Raporo y’urwego rw’ubuhinzi y’umwaka wa 2022 yerekana ko ubuso bwose bwuhirwa mu Rwanda ari hegitari zisaga ibihumbi 68 zigizwe na hegitari zisaga ibihumbi 8 zuhirwa imusozi, hegitari zisaga ibihumbi 37

zuhirwa mu bishanga na hegitari zisaga ibihumbi 22 zuhirwa hakoreshejwe utumashini duto.

Raporo ya 2021-202 y’umugenzuzi igaragaza ko habayemo gutekinika imibare y’ubuso bwuhirwa mu Rwanda nyuma y’uko ahantu huhirwa hagera kuri 31 basuye, byagaragaye ko ubuso buri mu bitabo bya RAB butuhirwa nk’uko bimeze muri Raporo ya RAB.

Muri 2018 Hegitari z’ubutaka zisaga ibihumbi 62 zagombaga kuhirwa, 71% byabwo bwashyizweho ibikorwaremezo byo kuhira ntibwuhirwa.

Aba basenateri kandi basabye RAB gusobanura impamvu imishinga yo kuhira mu Burasirazuba iri cyane cyane mu Karere ka Kirehe ku buryo ariho hasurwa buri gihe.

Ibi ngo bituma hari ibice by’Igihugu bitagezwamo imishinga yo kuhira muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *