Intabaza: Abadepite berekanye ubuke bwa ‘Ambulance’ nk’ikibazo cy’ingutu cyugarije Amavuriro ya Leta 

0Shares

Imibare y’inzego zifite ubuzima mu nshingano zigaragaza ko kugeza muri Nzeri 2021, mu Rwanda hari hari imbangukiragutabara 285, zikoreshwa n’ibitaro, ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro bya Leta.

Ni mu gihe binyuze muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1 Guverimoma yari yihaye intego y’uko nibura abaturage ibihumbi 40 bazaba bafite imbangukiragutabara imwe mu 2024.

Niba kuri ubu gihe ubaze n’umubare w’abaturage u Rwanda rufite barenga gato miliyoni 13, hakwiye kuba harimo imbangukiragutabara 328.

Muri rusange urebye hari nk’urugero rw’Akarere ka Kayonza, usanga gafite imirenge 12 ariko wajya kureba ugasanga imbangukiragutabara gafite zibarirwa muri 15, ni mu gihe hari akandi usanga gafite imbangukiragutabara umunani kandi imirenge ari 12 cyangwa irenga.

Ikibazo cy’imbangukiragutabara nke cyagarutseho mu Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ku isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuri serivisi zo kwita ku bagore batwite n’abana bakivuka mu mavuriro ya Leta.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yasesenguye raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuri serivisi zo kwita ku bagore batwite n’abana bakivuka mu mavuriro ya Leta.

Mubyo aba badepite bagize komisiyo babonye, harimo ikibazo cy‘imbangukiragutabara zikoreshwa n’ibigo nderabuzima hagati ya bibiri na bitatu ku buryo iyo umubyeyi agomba koherezwa ku bitaro zitaboneka vuba, hakabamo izitujuje ibisabwa n’izishaje cyane.

Abadepite basabye Minisiteri y’Ubuzima kohereza ku bitaro byisumbuye abagore batwite n’abana bavutse bafite ibibazo, ku ntege nke zigaragara mu kohereza ku bitaro bikuru abagore batwite n’abana bavutse bafite ibibazo.

Hagaragajwe ko kimwe mu bibitera ari uko imbangukiragutabara zihari ari nke ku buryo imwe usanga isangiwe n’ibigo nderabuzima biri hagati ya bibiri na bitatu, bituma habaho gutinda kohereza ababyeyi ku bitaro byisumbuye mu gihe habaye ikibazo.

Ikindi abadepite babonye ni uko hari n’imbangukiragutabara zishaje cyane n’izidafite ibikoresho by’ibanze.

Perezida wa Komisiyo, Uwamariya Odette yabwiye Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko

‘‘Muri izo zihari harimo n’izishaje, minisiteri rero yagaragaje ingamba barimo zo kureba uburyo icyo kibazo cyakemuka bakoranye n’abikorera.’’

‘‘Baracyari mu biganiro n’abikorera bakorera mu rwego rw’ubuvuzi, bakaba bajyamo ari ukugura zikenewe, ari ugusimbuza izishaje, ari ugushyira ibikoresho mu zitabifite ariko bibe byakemuka kugira ngo ibijyanye no kugeza abarwayi ku bitaro igihe bibaye ngombwa bibe byakemuka.’’

Depite Hindura Jean Pierre yavuze ko kuba imbangukiragutabara zidahagije ari ikibazo gikomeye ariko kiyongera ku kuba n’aho zijya by’umwihariko mu bice by’icyaro usanga imihanda itameze neza.

Ati ‘‘Ibigo nderabuzima ni byinshi aho biri ni mu cyaro. Aho biri hamwe iyo imvura yaguye ntihagendeka ni ikibazo kitareba Minisante gusa ahubwo kireba na Mininfra, Minecofin, kugira ngo bitekerezwe mu buryo bwagutse.’’

Komisiyo isanga Minisiteri y’Ubuzima yakwihutisha gahunda yo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’imbangukiragutabara zikiri nke hitabwa ku bigo nderabuzima biri kure y’ibitaro bikuru n’ibitaro by’Uturere, imbangukiragutabara zidafite ibikoresho bikenewe bigashyirwamo n’izishaje cyane zigasimbuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *