Icyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali cyimuwe, impamvu yaba ari iyihe?

0Shares

Icyicaro cya Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu mujyi wa Kigali cyari giherereye i Remera hafi ya Stade Amahoro kizimuka guhera tariki 23 Mutarama 2023.

Itangazo rya Polisi y’igihugu rivuga ko ‘icyicaro gishya kizaba giherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, umudugudu wa Rebero hafi y’inyubako ikoreramo AVEGA iri ku muhanda KG 201 St ujya ku bitaro bya La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya’.

Ahubatse icyicaro cya Polisi y’umujyi wa Kigali hari mu hazubakwa ibikorwaremezo biri mu mushinga w’igicumbi cya siporo.

Mu 2020 Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko hari umushinga wo kubaka ibikorwa remezo bya siporo zitandukanye i Remera, hakagurwa Stade Amahoro ndetse na Petit Stade ziyongera kuri Kigali Arena yubatswe mu 2019.

Uwari Minisitiri w’ibikorwaremezo, Gatete Claver, yatangaje ko muri uyu mushinga mugari wo kubaka igicumbi cy’imikino i Remera, hari ibikorwa byinshi bizavaho kugira ngo haboneke ubutaka bungana na hegitari 35 buzubakwaho icyo gicumbi.

Ati “RBC buriya igiye kwimuka kibe igice cya stade, noneho tukagera kuri Stade Amahoro, Petit Stade, kuri Paralympique, kuri Polisi buriya nayo izavaho, ivuriro, aho bidagadurira hari utubari, ahari MTN, ahari ishuri kugeza haruguru aharimo kubakwa hoteli ya Ferwafa”.

Ibi bivuze ko guhera ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), icyicaro cya Polisi i Remera, Centre de Santé ya Remera n’ibikorwa biyikikije, ahari icyicaro cya MTN-Remera, ubutaka buri imbere y’ahazwi nko kwa Rwahama, ishuri rya Remera Catholique byose bizavaho.

Igicumbi cya siporo kizubakwa mu bice birimo n’ahari icyicaro cya Polisi y’umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *