Pasiteri Niyonshuti Theogene yitabye Imana 

0Shares

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda hasakaye inkuru y’akababaro y’urupfu rutunguranye rwa Pasiteri Niyonshuti Theogene wari uzwi nka Pastor Theogene Inzahuke.

Mu ijoro ryo kuwa 22 Kamena 2023 mu masaha ya saa yine z’ijoro nibwo inkuru yatangiye gukwirakwira ko Pastor Theogene yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yavaga i Kampala mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aza mu Rwanda.

Aline Gahongayire uzwi nk’umuramyi ukomeye hano mu Rwanda yabaye umwe mu bambere batumye iyi nkuru itangira kumenyekana ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga amagambo yabanje gutera urujijo.

Yagize ati: “Pastor Theogene baho, ongera ubeho kuko sinshaka kubona poste za R.I.P kuri wowe”. Arangije ashyiraho udushusho (emoji) tugaragaza amarira.

Ibi byatumye abantu batangira kwikanga babona ko ibintu bishobora kuba byahinduye isura, na bamwe mu byamamare bikomeje gushengurwa n’urpfu rwe.

Pastor Theogene yari azwi cyane nk’umuvugabutumwa wakunze kwigisha atanga ubuhamya ku buzima bwe bwite yabayemo bigatuma abantu bamukunda.

2 thoughts on “Pasiteri Niyonshuti Theogene yitabye Imana 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *