Airtel Rwanda yamuritse SIMUKADI ishobora gukoreshwa itari muri Telefone

0Shares

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda, yamuritse Sim Card y’ikoranabuhanga izwi nka “eSIM” ifasha nyirayo kugira nimero zirenze imwe ndetse ikaba ishobora no kumufasha gukoresha imirongo yo mu bindi bihugu mu gihe yatembereye cyangwa yagiye muri business bidasabye kugura indi SIMUKADI yaho.

Ubu buryo bwa eSIM bwamuritswe ku mugaragaro ku wa 15 Kamena 2023, Airtel Rwanda iba sosiyete ya mbere y’itumanaho itangije iyi serivisi mu Rwanda.

Ni SIM ishyirwaho amakuru asanzwe nkayari ku yashyirwaga muri telefoni ariko yo bigatandukanywa nuko idafatika ngo bisabe kuyishyira ahagenewe gushyira SIMUKADI ndetse ishobora gukusanyirizwaho nomero nyinshi, ikaba yanakoresha imiyoboro y’Itumanaho ryo mu bihugu bitandukanye bidasabye kugura indi.

e-Sim ikorana na telefoni za Android n’iza IOS. Iyo ushaka kureba ko telefoni utunze ishobora kuyikoresha ukanda *#06# wasanga bikorana ukagana ishami rya Airtel Rwanda rikwegereye ugafashwa kubona iyo serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko ari iby’agaciro kuba babaye abambere mu kuzana ubu buryo bw’ikoranabuhanga ku isoko ry’u Rwanda kuko mu myaka mike iri imbere nta telefoni zikoresha Simukadi zisanzwe (physical Sim Cards) zizaba zigisohoka, asaba Abanyarwanda gutangira kwimenyereza no gukoresha eSIM,kuko byoroshye kuyikoresha ndetse bikanakuraho impungenge zikunze kubaho mu gihe habayeho kwibwa telefoni. Ubu buryo ndetse bukaba buje no gukuraho imigogoro yo kugendana telefoni zirenze imwe kuko eSIM ifite ubushobozi bwo kubarurwaho nomero 60 ndetse hakiyongeraho nizo mu bindi bihugu.

Yagize ati:”Kubona eSIM ni bumwe mu buryo bworoshye kubonwa na buri wese kuko “Uzajya ujya ku ishami rya Airtel mu Rwanda hose, bagusabe gusa gufotora (scan) kodi (QR Codes) hanyuma nimero wari ufite kuri Sim Card isanzwe zibe zajya kuri ya yindi y’ikoranabuhanga ibyo kandi bikaba mu buryo bwizewe kandi butekanye kuko usaba iyi serivisi agomba kuba yitwaje indangamuntu cyangwa Pasiporo ye y’umwimerere kugirango harebwe niba izo nomero ari ize cyangwa se abashe kwibaruzaho izindi ahibereye.”

“Ubsanzwe iyo umuntu aguze Sim Card hari agace ka pulasitiki ajugunya, Airtel Rwanda isanzwe ifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu, iyo buri wese aguze nka Sim Card ebyiri, mu bice bitandukanye by’igihugu hatabwamo utwo duce tugera kuri miliyoni 10”.

“Ubu buryo buzafasha kubungabunga ibidukikije kuko nibumara kwitabirwa na bose izo pulasitiki zizakurwaho burundu cyane ko iryo koranabuhanga ridakenera Simukadi zifatika kuburyo bisabwa ko zikatwa ngo zishyirwe muri telefoni”.

Yagaragaje ko impamvu bafashe iyambere mu gutangiza ubu buryo mu Rwanda ari uko u Rwanda rumaze kugaragaza umuhate rufite mu kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Ati:“U Rwanda ni igihugu kiri kwihuta mu iterambere by’umwihariko Kigali ni umwe mu mijyi igezweho. Ni yo mpamvu twatekereje gutera intambwe ya mbere ngo dushyireho eSIM mu kurushaho kujyana n’ikitegererezo rwihaye ndetse no guteza imbere Ikoranabuhanga.”

Mu gihe umuntu ataye cyangwa akibwa telefoni ye, nk’ibisanzwe azajya agana ku Ishami rya Airtel Rwanda rimwegereye bityo kuko bazaba bafite nimero ye muri sisiteme bahite bongera bamuhe kodi afotora mu gihe cy’amasegonda e-Sim ye isubire ku murongo.

Ni mu gihe kandi uwayitaye ntashobore kubona indi telefoni igezweho, azagana ku ishami ry’iyi sosiyete agahabwa imyirondoro ye igasubizwa kuri SIMUKADI isanzwe yazabona indi telefoni igezweho akongera agasubizwa eSIM.

Ukoresha eSIM mu gihe yagiriye ingendo mu bindi bihugu ntibisaba ko ahindura umurongo nk’uko bigenda ku bakoresha Simukadi zisanzwe kuko we asabwa gusa guhabwa kodi (QRcode) na kompanyi y’itumanaho muri icyo gihugu akayifotora (scan) hanyuma agahita akoresha umurongo w’aho ageze.

Airtel Rwanda itangije uburyo bwa eSIM nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu korohereza abashoramari kuzana udushya dushingiye ku ikoranabuhanga bitewe n’intego rwihaye yo kujyana naho isi igeze mu iterambere.

Asoza, yavuze ko mu gutanga iyi serivisi hakurikizwa amabwiriza yashyizweho n’Ikigo ngenzuramikorere RURA mu kubungabunga no kurinda amakuru y’umukiriya abikwa ku muyoboro ngendanwa wa AIRTEL.

Serivisi za eSIM zitangirwa ubuntu ndetse kuri ubu Airtel Rwanda ikaba ifite poromosiyo aho uguze ikarita yo guhamagara akoresheje Airtel Money ahabwa inyungu ya ingana 100% ikoreshwa mu minsi irindwi, ni ukuvuga ko iyo uguze ikarita ya 2000 Rwf uhabwa ibindi 2000 Rwf byo gukoresha mu minsi irindwi.

One thought on “Airtel Rwanda yamuritse SIMUKADI ishobora gukoreshwa itari muri Telefone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *