Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Rwanda: Zahinduye Imirishyo ku bakorera Impushya zo gutwara Ibinyabiziga – THEUPDATE

Rwanda: Zahinduye Imirishyo ku bakorera Impushya zo gutwara Ibinyabiziga

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivise zitangwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe Ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara Ibinyabiziga, abashaka gukorera impushya za burundu bashyiriweho uburyo bushya, burimo guhabwa iyi serivise mu gihe cy’Amezi abiri gusa.

Itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara Ibinyabiziga  ACP Dr. Steven Rukumba, THEUPDATE ifitiye kopi,  rivuga ko  abantu bose biyandikishije gukora Ibizamini bafite Code zo kuva tariki ya 12 Kamena 2023 kugeza tariki ya 28 Kamena 2024, habaye impinduka ku matariki bari kuzakoreraho Ibizamini.

Kuri ubu, abiyandikishije bazahabwa ubutumwa bugufi bubamenyesha itariki na Site z’aho bazakorera Ibizamini.

Polisi kandi yatangaje ko urutonde rurambuye rw’abazakora Ibizamini rusangwa ku rubuga rwa Polisi, www.police.gov.rw

Abazakora ibi Bizamini bagomba kuzaba bitwaje Indangamuntu y’umwimerere, kuko icyangombwa gisimbura Irangamuntu cyangwa Pasiporo bitemewe.

Ni mu gihe amasaha yo gukora ibi Bizamini ari uguhera ku Isaha ya saa Moya za Mugitondo.

Abanyeshuri biteguraga kuzakora Ibizamini Umwaka utaha, banejejwe n’izi mpinduka bavuga ko bagiye kwiga bashyizeho Umwete kugira ngo bazabashe kubitsinda.

Uwineza Jeniffer, avuga ko ubwo yaherukaga gukora Ikizamini yatsinzwe, yongeye kwiyandikisha bamuha Code yo mu Kwezi kwa 04/2024.

Yunzemo ko kubona amahirwe yo kongera gukora Ikizamini hadaciyemo igihe ari byiza kuko bizamufasha gusubiza neza kuko ibyo yize yari akibyibuka.

Iki cyemezo Polisi igifashe nyuma y’aho abakorera Impushya za burundu bagaragaje ikibazo cy’uko gukorera Impushya zo gutwara Ibinyabiziga bisigaye bitinda. Kuko mu gihe umuntu yatsinzwe Ikizamini ahabwa Code yo kuzakora ikindi haciye igihe kitari gito.

Itangazo ryshyizwe hanze na Polisi rigaragaza impinduka zijyanye no gukora Ibizamini by’Impuza za burundu n’iz’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *