Rubavu: Yabaye Umuntu wa mbere ugize Umwuzukuru ku Myaka micye

0Shares

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, haravugwa inkuru ya Sumwiza Gaudance, Umugore w’Imyaka 34 y’amavuko ufite Umwuzukuru wabyawe n’Imfura ye y’Umukobwa.

Gusa, Sumwiza yatangaje ko n’ubwo imibereho mibi babayemo igiye gutuma yiruka ku Musozi, iyo abonye Umwuzukuru we bimutera ibyishimo.

Sumwiza Gaudance utuye mu Mudugudu wa Rukingo, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero, avuga ko avuka mu Karere ka Rwamagana.

Sumwiza yuzukuruje ku Myaka 34 y’amavuko, nyuma y’uko Umukobwa we w’imyaka 17 yibarutse.

Aba bombi bakaba babana bonyine, nyuma y’uko atandukanye n’uwari Umugabo we.

Bombi babana mu Nzu y’Ibyumba bibiri bakodesha Ibihumbi Bitatu ku Kwezi nayo abona bimugoye .

Asobanura uko yashatse akiri muto, Sumwiza Gaudance yavuze ko yashatse umugabo bakaza gutandukana babyaranye abana batatu, nyuma yigira inama ko kwerekeza mu Karere ka Rubavu gushakirayo Ubuzima, abana abasigira (Nyirakuru) nyina Umubyara.

Yavuze ko kuba yuzukuruje ku myaka 34 y’amavuko, mu gihe Urungano rwe harimo abakiri ingaragu byatewe n’uko yashatse akiri muto bivuye ku bibazo byari mu Muryango avukamo.

Ati:”Nashatse nkiri muto bitewe n’uburyo narimbayeho Iwacu. Nari mbayeho nabi ntahabwa Umutekano, nasaga n’uwirera bituma nshaka umugabo ndi muto kuko nabonaga ntayandi mahitamo”.

Yakomeje agira ati:”Ubu nyine nitwa Tate (Ngogokuru) kandi ntaragera igihe cyo kuba Umukecuru”.

“Kwitwa Nyogokuru ntabwo ari ikibazo, ikibazo ni imibereho yo kwita ku Mwana wange wabaye Umubyeyi n’Umwuzukuru wange”.

“Ngorwa no kubona ibyo barya n’Igikoma cy’Umubyeyi. Birangora cyane ariko iyo mbonye Akuzukuru bimpa Ibyishimo nkumva ngaruye ikizere”.

Sumwiza Gaudance avuga ko ingaruka zo kubyara ari muto zakurikiranye n’Umukobwa we kubera kutitabwaho n’Ababyeyi be, agasaba Ababyeyi ko bajya bagerageza kwita ku bana babo, mubyo batunze byose uko byaba bingana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *