Umuntu umwe yaburiwe irengero nyuma y’Impanuka y’Ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu 

0Shares

Mu rukerera rwa tariki ya 23/05/2023, Ubwato bwavaga mu Rwanda bwerekera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwakoze impanuka butaragera mu gice cya Congo, Umuntu umwe aburirwa irengero.

Amakuru yatangajwe n’Abarobyi, avuga ko ubu Bwato babubona bwari butwaye Sima n’Inzoga bubivanye mu Rwanda, burimo n’abakozi batatu (3).

Aba Barobyi bakomeje bavuga ko bwari bwikoreye ibintu binshi, ibi bikaba aribyo byabaye intandaro yo kwinjirwamo n’Amazi bukarohama. Nyuma yo kurohoma, babiri barokowe umwe aburirwa irengero.

Bamwe mu Barobyi batangaje ko babukubise amaso butangiye kurohama ubwo bari batashye bavuye kuroba, bihutira gutabara abantu, gusa ibyo bwari bwikoreye birarohama.

Umwe mu Barobyi yagize ati:“Twabonye butangiye kumanuka bwika mu Mazi, icyo twakoze twakuyeho Moteri gusa, ibindi turabireka biragenda, naho abantu bo bari bambaye imyenda ituma batarohama”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Rukundo yatangarije Itangazamakuru ko abantu babiri barokowe undi aburirwa irengero.

Mu butumwa yageneye abakoresha inzira z’Amazi mu Rwanda, CIP Rukundo yagize ati:“Kugenda mu Mazi bigira amategeko abigenga. Abakoresha inzira zayo bagomba kubyubahiriza. Turasaba Ishami ry’Ubwikorezi bw’Imizigo mu Mazi kubahiriza ibisabwa mu Bwato birimo no kwambara Imyambaro yabugenewe”.

CIP Rukundo yakomeje avuga ko abarokotse ntakibazo bagize kandi bameze neza.

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DR-Congo hifashishijwe Inzira y’Amazi bugeze ku ntera ishimishije, aho kuri ubu u Rwanda ruri kubaka Icyambu kizafasha Ibihugu byombi mu Bucuruzi mu Murenge wa Nyamyumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *