Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera batakaje ibyangombwa byabo by’ishyingiranwa mu buryo butandukanye barasaba inzego bireba koroherezwa kubona ibindi kuko ngo inzira basabwa kunyuramo z’inkiko zibasaba ubushobozi burenze amikoro yabo.
Habumugisha Anastase ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nemba bavuga ko ibintu byabo byinshi byangiritse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu ntambara yiswe iy’abacengezi.
Muri ibi byabuze harimo ibyangombwa byabo byo gushyingiranwa byazimiye mu gihe bitari byakinjijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga none ngo kubona ibindi byabaye ingorabahizi.
Aba bose icyo bahurizaho ni uko ngo bafashwa kubona ibyangombwa mu nzira zitabagoye cyane ko kutagira ibi byangombwa hari serivisi birimo gutuma batabona kandi bari bazikeneye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba Mbarushimana Emmanuel avuga ko iki ari ikibazo kizwi kandi kimaze igihe kirekire.
Ngo mbere byabasabaga guca mu rukiko ngo babone ibi byangombwa, gusa ngo ubuyobozi bwaje gusanga hari abaturage bigora none hashyizweho uburyo bwo kubafasha.
Dukora iyi nkuru uyu muyobozi yavugaga ko bamaze kugezwaho iki kibazo n’imiryango 9. Cyakora ngo bazi neza ko ari ikibazo gifitwe n’imiryango myinshi akaba ayisaba kwihutira kujya kwiyandisha ku Mudugudu wabo kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abagomba gufashwa kubona ibi byangombwa.