Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo mu Gasantire ka Byangabo, haravugwa inkuru y’uwitwa Tuyambaze w’imyaka 18 wagonzwe n’imodoka agahita apfa, nyuma yo kwiruka ahunga uwo yari amaze gushikuza Telefone.
Ibi bikaba byabaye mu masaha y’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Tuyambaze yahengereye umugenzi wari uri mu modoka ihagaze, agacunga ikirahure cyayo gifunguye arayimushikuza.
Nyuma yo kuyimushikuza, yagerageje kwiruka yambukiranya umuhanda. Aha, nibwo yahise agongwa n’imodoka yavaga i Musanze yerekera Nyabihu, ahita ahasiga ubuzima nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin.
Nyuma y’iyi mpanuka, Polisi yo muri aka gace yahageze uyu musore agihumeka ahabwa ubutabazi bw’ibanze, gusa, ubwo bari mu nzira berekeza ku Kigo Nderabuzima cya Gatagara yahise ashiramo umwuka.
Bwana Ndayambaje uyubora Umurenge wa Busogo, yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakareka gucungira ku by’abandi baruhiye.
Yaboneye ho no kuvuga ko bazakomeza gutanga ubu butumwa cyane cyane mu bakibyiruka.
Ni byiza gukora kugira ngo buri wese yibesheho aho gutegereza ak’imuhana. Niduhagurukira umurimo twese tuziteza imbere duteze imbere n’iguhugu cyacu.