“Turashaka Rayon Sports na Gasogi”, iyi niyo yari intero y’Abafana b’Amagaju FC, nyuma yo gustinda Gicumbi FC mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina ikiciro cya mbere cy’Umupira w’amaguru mu Mwaka utaha w’Imikino 2023/24.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2023, mu Karere ka Nyamagabe ku Kibuga cya Nyagisenyi, habereye umukino wahuje Amagaju FC na Gicumbi FC, ukaba wari umukino w’umunsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere.
Uyu mukino ukaba warangiye Amagaju FC yari mu rugo atsinze Gicumbi FC ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bafana n’Amagaju FC bari biganjemo urubyiruko rwari rwaje kureba uyu mukino, basabye ubuyobozi bw’iyi kipe gukora ibishoboka byose bakongera kuyizamura mu kiciro cya mbere, bakongera kwihera amaso amakipe akomeye arimo nka Rayon Sports na Gasogi United zicongera ruhago i Nyagisenyi.
Kabuhariwe mu bakunzi b’Amagaju i Nyamagabe uzwi nka Bosco w’Inyamagabe, mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa THEUPDATE yagize ati:“Tunyotewe no kongera kubona amakipe akomeye hano, tukongera tukishima. Nk’uko mubibona Sitade yakubise yuzuye kandi abenshi ni urubyiruko. Nyamagabe dukunda umupira. Nibakore ibishoboka byose, Amagaju yacu atsinde imikino isigaye azamuke tujye tureba amakipe akomeye”
Ngendahimana Viateur yungamo ati:“Dushaka kongera kwihera amaso Rayon Sports na Gasogi United kuko ni ikipe zitanga ibyishimo mu bafana n’abakunzi ba Ruhago muri rusange. Ndasaba ubuyobozi bw’Amagaju gufatanya n’ubw’Akarere bagakora ibishoboka Amagaju yacu akongera kuzamuka mu kiciro cya mbere”.
Asubiza kuri ibi byifuzo by’abafana, umuyobozi wungirije w’Amagaju, Musafiri Mathieu, yabwiye Umunyamakuru wa THEUPDATE ko bari gukora ibishoboka byose ngo Amagaju yongere kuzamuka mu kiciro cya mbere, bityo n’abafana bongere kwihera amaso amakipe akomeye acongera ruhago kuri Sitade ya Nyagisenyi.
Ati: Ntabwo umukino umaze kuduhuza na Gicumbi FC wari woroshye. Twari twawiteguye neza. Niyo mpamvu twawutsinze.
Musafiri Mathieu yakomeje agira ati:”Nyuma y’uyu mukino, tugiye kwerekeza i Huye, aho abakinnyi bazakorera imyitozo ku Kibuga cy’igikorano, mu rwego rwo kwitegura umukino uzaduhaza na Vision FC ku Cyumweru. Ibi byose biri gukorwa hagamije ko twongera kuzamura ikipe mu kiciro cya mbere”.
“Turizeza abakunzi b’Amagaju ko tutazabatenguha. Turabasaba gukomeza kudushyigikira. Kwitabira imikino dukina ari benshi, kuko bizakomeza gutera akanyabugabo abakinnyi”.
Uretse uruhande rw’abafana n’abayobozi, n’uruhande rw’abatoza nabo batangaje ko bambariye urugamba.
Mu kiganiro yahaye THEUPDATE nyuma y’uyu mukino, Umurundi utoza Amagaju FC, Niyongabo Amars, yavuze ko gutsinda Gicumbi FC ubusanzwe atari ibintu byoroshye. Avuga ko byabasabye gukoresha imbaraga zidasanzwe ngo begukane intsinzi y’uyu munsi.
Ati:”Mu gice cya mbere cy’umukino twakoresheje imbaraga nyinshi ndetse turusha ku buryo bugaragara Gicumbi FC, ari naho igitego cyavuye. Mu gice cya kabiri Gicumbi FC yabaye nkiyihariye umukino, twe tugakoresha amayeri yo kubiba umupira, kandi byaduhiriye kuko twatsinzemo ikindi gitego”.
“Mu rwego rwo gutegura umukino tuzakina na Vision FC ku Cyumweru ku Kibuga cya Mumena i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, abakinnyi bagiye guhita bakomereza ku kibuga cya Kamena i Huye, kugira ngo bamenyere ikibuga cy’igikorano, kuko aricyo tuzakiniraho umukino. Ibi bikaba biri gukorwa hagamijwe kuzamura ikipe mu kiciro cya mbere”.
Nka Musafiri Mathieu, Niyongabo Amars nawe yasabye abafana gukomeza kuba inyuma y’ikipe, aboneraho no kubizeza kuzakora ibishoboka byose ikayigarura mu cyiciro cya mbere.
Amagaju hejuru cyane