Nijeriya: Yiyamye abibaza ku myambarire ye, ababwira ko batari Yesu/Yezu

0Shares

Umuhanzikazi Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi nka Ayra Starr muri Muzika ya Nijeriya, yasubije abirirwa banenga imyambarire ye.

Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru kimwe cyo muri Nigeria, bakamubaza ku myambarire ye ikunze kunegwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, yatanze igisubizo cyirimo kwihanangiriza abakomeje ku mwibasira.

Uyu muhanzikazi akaba yavuze ko abo babivuga atari ba Pasiteri ati:“Uretse Pasiteri wange, Yesu/Yezu Kristo ndetse na Mama wange nibo bashobora kungira inama z’uko nakwambara.”

Ayra Starr yakomeje agira ati:“Kubera ko utari Pasiteri wange, ntube Yesu/Yezu Kristo, ntube na Mama wange, gumana ibyawe, kuko sinshaka no kubimenya.”

Ayra Starr yari yarongeye guhamya ibi mu Kiganiro na Radiyo Kiss FM ikorera i London mu Bwongereza.

Mu Kiganiro na Radiyo Kiss FM, yavuze ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kumugira inama y’uko akwiye kwambara.

Ayra Starr w’Imyaka ye 21, yavukiye i Cotonou muri Bénin tariki ya 14 Gashyantare 2002, akurira i Lagos muri Nijeriya.

Uyu muhanzikazi akaba yatangiye kumenyekana ku myaka 16 ubwo yari Umunyamideri ndetse mu 2018 yatangiye gukundwa muri Muzika binyuze mu ndirimbo ze nka: Bloody Samaritan, Rush, Stability, Away n’izindi…

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *