Amerika: Abafungiye i Guantanamo batangaje ko bafite Impungenge zo gusaza imburagihe

0Shares

Zimwe mu mfungwa zimaze imyaka zifunzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gereza ya Guantanamo Bay, zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaza ku muvuduko wihuse cyane ‘accelerated ageing’, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC).

Umuyobozi wa ICRC muri Amerika no muri Canada, Patrick Hamilton ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, yavuze ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no ku mubiri, bikomeje kwiyongera ku mfungwa zifungiwe muri Gereza ya Guantanamo Bay.

Mu itangazo yasohoye Bwana Hamilton Yagize ati:“Turasaba ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukorana na ‘Congress’ hagashakwa umuti uboneye, kandi urambye kuri ibyo bibazo. Hagombye kugira igikorwa  mu maguru mashya”.

Gereza ya Guantanamo yashyizweho na Perezida w’Amerika, George W Bush mu 2002, kugira ngo izajye ishyirwamo abanyamahanga bakekwaho uruhare mu bitero by’indege byagabwe mu 2001, kuri Pentagon no kuri New York bigahitana abagera ku 3,000 .

Iyi Gereza yakunze kuvugwaho gukora ibikorwa by’iyicarubozo mu buryo ikoresha mu ibazwa ‘interrogation methods’.

Patrick yagarutse ku kibazo cy’ubuzima bw’izo mfungwa agira ati:”Birababaje kubona uko abagifungiwe muri iyo gereza kuri ubu batangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaza byihuse, bigahuhurwa cyane n’ingaruka zo kumara imyaka myinshi bafunze”.

Hamilton yasabye ko ubuzima bw’ izo mfungwa yaba ubwo mu mutwe n’ubusanzwe, bwajya bwitabwaho uko bikwiye, kandi zikemererwa guhura n’imiryango yazo kenshi.

Ubwo Perezida Biden yajyaga ku butegetsi muri Amerika, mu mwaka w’2021,Gereza ya Guantanamo yari irimo imfungwa zigera kuri 40.

Ubuyobozi bwa Joe Biden bwari bwavuze ko bushaka gufunga iyo gereza, ariko ntiburagaragaza impinduka na gahunda y’uko bizakorwa.

Kugeza ubu, muri iyo Gereza hafungiwemo Imfungwa zigera kuri 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *